Ibihugu 10 byitabiriye Shampiyona Nyafurika yo Koga

Muri shampiyona ya Afurika ihuza Ibihugu byo mu Karere ka Gatatu mu mukino wo Koga (Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championships 2023) igomba kubera mu Rwanda, Ibihugu 10 birimo u Rwanda ni byo byitabiriye.

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 23 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, mu Rwanda hazaba hari kubera imikino Nyafurika y’Akarere ka Gatatu muri Afurika mu mukino wo Koga “Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023.”

Ni irushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu 10 byo mu Karere ka Gatatu. Imikino izabera muri Pisine iharereye mu Murenge wa Gahonga, Gahanga Recreation Center.

Ibihugu 10 byitabiriye harimo: u Rwanda, Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, Uganda Tanzania, Afurika y’Epfo na Eswatini.

Abakinnyi bagera kuri 261 barimo 60 b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ni bo bazagaragara muri iyi mikino. Aba bakinnyi bose bacumbitse muri La Palisse Hotel i Nyamata.

Muri iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya Kane, hazagaragaramo Inyogo (Swimming Style) enye zirimo: Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly & Relay.

Abari mu byiciro bine mu myaka, ni bo bazakina iyi mikino. Aha harimo abafite imyaka 12, abari hagati y’imyaka 13-14, hagati y’imyaka 15-16 n’abafite imyaka 17 kuzamura.

Aba bazaba basiganwa ku ntera ya metero 50, 100, 200 na metero 400.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2016. Icyo gihe ryabereye muri La Palisse Hotel i Nyamata.

- Advertisement -

Irushanwa uyu mwaka wa 2023 ryagombaga kubera muri Sudan y’Epfo, ariko Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga ku Isi, risanga bitashoboka kubera ibibazo by’umutekano, bituma u Rwanda rusabwa kuryakira gusa rukazanakira irya 2025 kuko riba buri mwaka. Umwaka utaha wa 2024 rizabera i Burundi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Igirimbabazi Pamela, yavuze ko n’ubwo batunguwe bagasabwa kwakira iri rushanwa ariko biteguye kuri buri kimwe bizeye ko irushanwa rizagenda neza.

Abagera kuri 261 ni bo bazagaragara muri iri rushanwa
Umutoza yizeye ko abakinnyi bahagarariye u Rwanda bazegukana imidari myinshi
Umuyobozi wa RSF, Pamela yizeye ko irushanwa rizagenda neza n’ubwo batunguwe
Abakinnyi babanje kujya muri Pisine izakinirwamo
I Gahanga ni ho hazabera iri rushanwa kugeza rirangiye
Abakinnyi bamaze iminsi mu myitozo
Abakinnyi bariteguye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW