Ibitego byarumbutse muri shampiyona y’Abagore

Ikipe ya Youvia Women Football Club ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’umupira w’amaguru y’Abagore mu Rwanda, yanyagiye Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi (UR-CMHS) ibitego 46-0 bituma ibitego birumbuka muri iyi shampiyona.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.

Umukino wasize benshi bawugarukaho, ni uwahuje Youvia WFC na UR-CMHS wabonetsemo ibitego 46 by’ikipe imwe gusa.

Uyu mukino wabereye mu Nzove ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo, guhera Saa Munani z’amanywa.

Youvia WFC yakomeje kugaragaza imbaraga kuva shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bakobwa yatangira, yanyagiye UR-CMHS ibitego 46-0.

Uwavuga ko uyu mukino wakiniwe mu gice kimwe k’ikibuga ntiyaba abeshye kuko ibitego byajyagamo umusubizo ndetse mu buryo butangaje.

Muri uyu mukino, Uwamukuza Denise yatsinze ibitego 13, Ishimwe Pacifique atsinda 10, Tuyishimire Angelique atsinda bine naho Irikumutima Agathe, Mutuyimana Magnifique, Urimubenshi Claudine, Nyiramana Eliane na Uwineza Latifa batsinda ibitego bitatu.

Hari kandi Ishimwe Rosine watsinze bibiri, Nyiramana Florence na Byukusenge Sandrine batsinze kimwe.

Muri rusange iyi kipe ya Koleji y’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda imaze gutsindwa ibitego 80 mu mikino itandatu ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino mu gihe yo yinjije kimwe gusa ikaba itaratsinda umukino n’umwe.

- Advertisement -

Uko  imikino yose yagenze:

Nasho WFC 1-1 Gatsibo WFC

Tiger WFC 4-0 Nyagatare WFC

APR WFC 2-0 Macuba WFC

Youvia WFC 46-0 UR

Kayonza WFC 9-2 Ndabuc WFC

UR-CMHS yahuriye n’uruva gusenya mu Nzove
Ni umukino wabereye ku kibuga cyo mu Nzove

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW