Imikino y’Abakozi: Immigration, MOD zateye intambwe ya 1/2

Muri shampiyona ihuza ibigo by’Abakozi ba Leta n’ibyigenga, ARPST League, ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Immigration, n’iy’ikipe ya Minisiteri y’Ingabo, MOD, ziri mu zateye intambwe ya 1/2.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hakomezaga imikino ya shampiyona y’Ibigo by’Abakozi ba Leta n’Ibigo byigenga (ARPST League) itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARST).

Iyi shampiyona igeze mu mikino ya 1/2, cyane ko iyakinwaga ari iya 1/4 yari iyo kwishyura, yagombaga gusiga igaragaje ikipe zerekeza muri 1/2.

Umwe mu mikino yari ihanzwe amaso na benshi, ni uwakiniwe kuri Stade ya Bugesera wahuje Immigration FC na RBC FC mu mupira w’amaguru.

Ibyakomezaga uyu mukino byari birenze kimwe, birimo ko amakipe yombi yari yanganyije mu mukino ubanza ku bitego 2-2. Ikindi cyawugiraga munini, ni uko umwaka ushize RBC yari yasezereye Immigration biciye kuri za penaliti nyuma yo kunganya mu minota 90 y’umukino.

Uyu mukino wari wahagurukije abatari bake, na wo warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, nyamara ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, yari yabanje gutsinda ibitego bibiri ariko ikipe ya Kacyiru iva inyuma irabyishyura byombi.

Ubwo zajyaga muri penaliti, Immigration yatsinze RBC 5-3, maze ikomeza muri 1/2 gutyo. Izacakirana na MOD FC yasezereye RBA FC iyitsinze ibitego 10-1 mu mikino ibiri.

Andi makipe yageze muri 1/2 muri ruhago, ni REG FC yatsinze RISA FC ibitego 7-1. Izahura na Rwandair FC yasezereye Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare biciye ku bitego byo hanze.

Muri Volleyball na Basketball mu mikino ya 1/2, bazakina ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, mu gihe muri ruhago bazakina imikino ya 1/2 tariki ya 1 Ukuboza.

- Advertisement -

Izageze muri 1/2 muri Volleyball ni Immigration izakina na Rwandair Saa Cyenda z’amanywa ku Kimisagara na MOD (Minisiteri y’Ingabo) izakina na WASAC Saa Cyenda z’amanywa mu Busanza.

Muri Basketball ni Immigration izakina na WASAC Saa Cyenda z’amanywa muri Stecol, na Rwandair izakina na MOD Saa kumi n’igice z’amanywa muri Stecol.

Ikipe zizaba iza Mbere, zizahagararura u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azabera muri Congo-Brazzaville mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Rwandair FC na yo yageze muri 1/2
Amashoti yavuzaga ubuhuha mu mukino wa Immigration na RBC
Umukino wo wari ukomeye
Ibyishimo bya Immigration nyuma yo gusezerera RBC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW