Kimenyi Yves na Muyango bagiye gukora ubukwe

Nyuma yo kumara igihe bari mu munyenga w’urukundo, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves n’umukunzi we, Miss Uwase Muyango Claudine bagiye gukora ubukwe.

Aba bombi bamaze igihe bakundana, ndetse banafitanye umwana w’umuhungu witwa Miguel Yanis.

Kimenyi n’umukunzi basanzwe babana nk’umugore n’umugabo, batangaje ko ubukwe bwa bo buteganyijwe tariki ya 6 Mutarama 2024 nk’uko bigaragara mu nteguza (Save the Date) basangije inshuti n’abavandimwe.

Muri Gashyantare 2021, ni bwo uyu munyezamu yambitse Miss Muyango impeta amusaba ko yazamubera umugore w’isezerano, undi abyemera atazuyaje.

Kugeza ubu, amakuru aturuka mu itsinda ry’abaganga ba AS Kigali, avuga ko Kimenyi azamara hagati y’amezi atatu n’atanu adakina kubera imvune aherutse kugirira i Musanze.

Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine batanze integuza y’ubukwe bwa bo
Kimenyi na Miss Muyango bamaze igihe mu munyenga w’urukundo
Muri Gashyantare 2021 ni bwo Kimenyi yamusabye ko bazamubera umugore w’isezerano

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW