Kung-Fu Wushu: Hasojwe shampiyona 2023

Mu mukino njyarugamba wa Kung-Fu Wushu, habaye imikino ya nyuma isoza umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Shampiyona y’uyu mwaka, yagiye ikinirwa mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda mu rwego rwo gukundisha abantu umukino wa Kung-Fu Wushu no kurushaho kuwumenyekanisha.

Imikino ya nyuma, yabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ku kibuga cya Stecol giherereye Kimironko ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023.

Abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye uhereye mu bato bageze ku mikino ya nyuma, bari baje gukina mu byiciro barushanyijwemo.

Abageze ku mikino ya nyuma, bari babanje guca mu majonjora y’ibanze kugira ngo hatoranywe abagombaga guhanganira ku mikino ya nyuma.

Abakinnye imikino ya nyuma, bakinnye mu byiciro bibiri birimo Talou izwi nko kwiyerekana na Sanda izwi nko kurwana.

Icyiciro cya Talou cyarimo abakinnyi 27 barimo abagabo 22 n’abagore batanu. Muri Sanda ho harimo abakinnyi 24 bose b’abagabo.

Uko bitwaye muri Sanda (Kurwana):

Mu bari munsi y’ibiro 57, Nyampeta Emmanuel yabaye uwa Mbere. Mu bari munsi y’ibiro 62, Hategekimana Aimable ni we waje imbere.

- Advertisement -

Mu bari munsi y’ibiro 67, Mugisha Emmanuel ni ww wabaye uwa Mbere. Mu bari munsi y’ibiro 72, Rwibutso Jean Claude yahize bagenzi be, mu gihe mu bari munsi y’ibiro 77, Muvunyi Jean de Dieu ari we wabaye uwa Mbere.

Mu bijyanye na Tekiniki z’amaboko (Nanquan) mu bagabo, Mutuyimana Emmanuel yaje imbere akurikirwa na Ibyikora Egide na Manzi Cyubahiro wabaye uwa Gatatu. Muri iki cyiciro mu bagore, Mwubahamana Liliose ni we wabaye uwa Mbere.

Mu kwiyerekana hakoreshejwe amaboko (Chan Quan) mu bagabo, Iradukunda Evode yabaye uwa Mbere, akurikirwa na Iragena Steven na Nkomeje Gusenga Steven wabaye uwa Gatatu. Mu bagore ho, Umuhire Belyse wari wenyine, ni we wabaye uwa Mbere.

Mu gutera icumu (Quiang Shu), Nkunzegusenga Siméon yabaye uwa mbere, akurikirwa na Kwihangana Thierry.

Mu kwigaragaza hakoreshejwe inkoni (Nungun) mu bagabo, Mutuyimana Emmanuel wari wenyine, ni we wabaye uwa Mbere. Mu bagore, Mutuyimana Liliose wari wenyine, aba uwa Mbere.

Mu bundi buryo bwo kwiyerekana hakoreshejwe inkoni ( Gunshu) mu bagabo, Iragena Steven yabaye uwa Mbere, akurikirwa na Iradukunda Evode wabaye uwa Kabiri na Niyonsaba Evode wabaye uwa Gatatu. Mu bagore, Ishimwe Zulfat yabaye uwa Mbere akurikirwa na Umuhire Belyse.

Mu bundi buryo bwo kwigaragaza hakoreshejwe icumu (Nandao) mu bagabo, Mutuyimana Emmanuel yagarutse ku mwanya wa Mbere, akurikirwa na Manzi Cyubahiro wabaye uwa Kabiri na Ibyikora Egide wabaye uwa Gatatu. Mu bagore, Mwubahamana Liliose yahize bagenzi be.

Mu gukoresha inkota (Dao Shu) mu bagabo, Iradukunda Evode yabaye uwa Mbere, akurikirwa na Nkomeje Gusenga Siméon wabaye uwa Kabiri na Niyonizigiye Yassin.

Intara y’i Burasirazuba ni yo yahize izindi, kuko yegukanye imidari 17, mu gihe Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa Kabiri ukegukana imidari icumi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc yavuze ko bishimira uko iyi shampiyona yagenze muri rusange.

Ikirenze kuri ibyo, uyu muyobozi yavuze ko urwego rw’abakinnyi rwazamutse kandi kubafasha kuruzamura biri mu nshingano za bo.

Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, urazamura urwego umunsi ku wundi, ndetse urimo abakiri bato benshi.

Buri wese yiyerakanaga uko ashoboye
Uwatsinze ni uku bamwerekana
Kurwana byarimo
Igipfunsi cyavuzaga ubuhuha
Imyiyerekano yaryoheye abari baje kureba Imikino ya nyuma
Kwiyerekana hakoreshejwe tekiniki
Imikino ya nyuma yabereye muri Stecol
Abahize abandi bahembwaga n’ubuyobozi
Uwiragiye Marc uyobora Ishyirahamwe rya Kung-Fu Wushu mu Rwanda
Ubuyobozi bwa Kung-Fu Wushu bwari bwaje kureba Imikino ya nyuma
Intara y’i Burasirazuba yegukanye imidari 17

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW