Rayon Sports zombi zungutse abafatanyabikorwa bashya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports n’ubwo Rayon Sports Women Football Club, bwemeje ko izi kipe zombi zungutse abafatanyabikorwa babiri bazafasha izi kipe mu bikorwa bitandukanye.

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, ni bwo aba bafatanyabikorwa batangajwe nk’abaje gufatanya n’izi kipe mu bikorwa binyuranye.

Rayon Sports yabanje gutangaza ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ikompanyi ya Kwesa Collection izwiho gucuruza imyambaro itandukanye ndetse n’ibikoresho bya Siporo bitandukanye.

Aya masezerano azamara imyaka ibiri. Akubiyemo ko iyi kompanyi izakomeza kujya yambika iyi kipe ndetse ikayiha n’ibikoresho bitandukanye by’imyitozo.

Byitezwe ko mu minsi ya vuba, biciye muri ubu bufatanye, hazafungurwa amaduka azacururizwamo imyambaro n’ibirango by’iyi kipe y’i Nyanza kugira ngo abakunzi ba yo bazabone aho bakura imyambaro y’ikipe bihebeye.

Si muri Rayon y’abahungu gusa, kuko no mu kipe y’abakobwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye na IGIHOZO GUEST HOUSE izajya ibafasha mu bikorwa bitandukanye.

IGIHOZO na Rayon Sports WFC, basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara umwaka umwe.

Kuva Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidèle yafata Ubuyobozi bwa Rayon Sports, iyi kipe ikomeje kunguka abafatanyabikorwa uko iminsi yicuma.

Rayon Sports na Kwesa Collection basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ibiri
Ubwo Rtd Capt. Uwayezu yari amaze gusinyana amasezerano na Kwesa Collection
Abayobozi b’impande zombi bamwenyuraga
IGIHOZO GUEST HOUSE na Rayon Sports WFC basinyanye amasezerano y’ubufatanye bw’umwaka umwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -