SKOL yahaye abaturage bo mu Nzove Mutuel de Santé

Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Limited, rwatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Santé), ku miryango 185 yo mu Kagari ka Nzove.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023, kibera mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze zo muri uyu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove ndetse n’Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson ndetse n’abaturage batuye aka Kagari.

Imiryango 185 igizwe n’abantu 842, ni yo yahawe Ubwisungane mu Kwivuza izivurizaho muri uyu mwaka 2023-2024.

Eric Gilson uyobora uru ruganda, yavuze ikibaraje inshinga ari ugukomeza gukora ibikorwa birimo guafatanya n’abaturage bo mu Nzove.

Ati “SKOL Brewery Ltd ntabwo ireba gusa ku nyungu z’Uruganda. Dutekereza cyane ko imibereho y’abaturage ari ibuye ry’ifatizo ku Iterambere ry’Ubukungu bw’Igihugu. Ibyo dukora byose nk’Uruganda, twifuza ko hari ibyajya bigaruka mu nyungu za rubanda.”

Uyu muyobozi mushya wa SKOL, yemeza ko ikibaraje ishinga ari ugukorera mu muryango ufite ubuzima buzira umuze kuko ari yo mbarutso y’iterambere

Musabyimana Oliver umwe mu baturage bahawe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko ibyo SKOL ibakorera ntacyo babinganya. Yagize ati: “Ndi umubyeyi w’abana barindwi n’umugabo umwe, iyi gahunda yo kuduha ubwisungane tuyakira neza. SKOL ni umubyeyi kuko aratugoboka cyane. Uyu mwaka uruganda rwa SKOL runyishyuriye ubwishingizi ubaye uwa Gatanu, bivuze ko imaze kumfasha ikintu kinini ntazi niba nari kuzabishobora iyo itahaba.”

Uwakiriyimfura Emmanuel na we uri mu bahawe Ubwisungane mu Kwivuza, yagize ati “Kuba SKOL ikorera mu Kagari kacu ka Nzove, ni iby’agaciro gakomeye kuko itwitaho. Ndi umupapa w’abana Batatu n’umugore. Urumva ko rero ubwisungane bw’abantu batanu umuntu abashije kubuguha, ntacyo aba atagukoreye.”

- Advertisement -

Uruganda rwa SKOL rusanzwe rugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha umuryango nyarwanda, harimo kwifatanya nabo mu muganda rusange, guha Leta ubufasha bw’ibanze ku bahuye n’ibiza, ndetse n’ibindi.

SKOL yatanze Mutuel ku miryango 185
Umuyobozi mushya wa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson yavuze ko bazakomeza gufatanya n’abaturage bo mu Nzove
Ni umuhango wabereye mu Nzove
Abaturage bagaragazaga akanyamuneza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW