Sunrise FC yabonye umutoza mushya

Nyuma yo gutandukana na Muhire Hassan wahoze atoza ikipe ya Sunrise FC, iyi kipe y’i Burasirazuba yamaze kubona umutoza mushya ukomoka muri Uganda.

Iyi kipe ibicishije ku rukuta rwa X (Twitter), yatangaje ko Jackson Mayanja ari we mutoza mushya wa yo mu gihe gisugaye ngo umwaka w’imikino urangire.

Mayanja si mushya muri shampiyona y’u Rwanda, kuko yaciye mu makipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali.

Jackson Mayanja yamaze kugirwa umutoza wa Sunrise FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW