Uganda yahize Ibihugu birimo u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yo Koga

Ikipe y’Igihugu ya Uganda yabaye iya mbere, iy’u Rwanda isoreza ku mwanya wa kane mu Irushanwa Nyafurika ryo Koga ryitabiriwe n’ibihugu 10 birimo umunani byo mu Karere ka Gatatu muri Afurika “Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023”, ryabereye i Gahanga tariki ya 23-25 Ugushyingo 2023.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya munani, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 260 barushanyijwe mu bikorwa 144 binyuze mu bwoko butanu bwo koga; Makeri, Rukomatanyo, Gukura umusomyo, Bunyugunyugu no gukorera hamwe nk’ikipe (Relay).

Abakinnyi bitabiriye barimo abari munsi y’imyaka 12, abafite imyaka 13-14, abafite imyaka 15-16 n’abafite imyaka 17 gusubiza hejuru mu bahungu n’abakobwa.

Ikipe y’Igihugu ya Uganda yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 3206, ikurikirwa n’iya Tanzania n’amanota 2753, Kenya iba iya gatatu n’amanota 1843,5 mu gihe u Rwanda rwegukanye imidali 21 muri rusange, rwabaye urwa kane n’amanota 1348.

Ibindi bihugu byakurikiyeho ni u Burundi (1291), Afurika y’Epfo (622), Eswatini (162), Eritrea (109), Djibouti (95,5) na Ethiopia (61).

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ryagenze nubwo u Rwanda rwaryakiriye mu gihe ryagombaga kubera muri Sudani y’Epfo, ariko ibibazo by’umutekano muke biri muri icyo gihugu bigatuma ritahabera.

Ati “Ni irushanwa ryagaragaje ko urwego rwo koga tugezeho rushimishije ndetse abakinnyi bacu babonye umwanya wo kwitegura. Muri gahunda twagombaga kwakira mu 2025, twemeye kwakira uyu mwaka kandi byagenze neza, barabyishimiye.”

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Perezida waryo, Girimbabazi Pamela, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu kugira ngo irushanwa rigende neza, yizeza n’umusaruro w’imidali uzarushaho kuba mwiza ubutaha.

Ati “Kubona Uganda idusanga iwacu ikadutwara imidali byatubabaje ariko byaduteye n’ishaka ryo kwitegura mu myaka iri imbere, i Burundi cyangwa mu 2025 hano. Twizeye ko nitubona ibindi bikorwaremezo bifasha abakinnyi bacu, urwego rwabo ruzazamuka.”

- Advertisement -

Niyibizi Cédric ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rw’u Rwanda. Yavuze ko kimwe mu byabagoye harimo pisine kuko hari bagenzi be badasanzwe bazitorezamo.

Ati “Ibyo gukora byo ni byinshi cyane, ubu ngiye gusubira muri Thaïlande kuhitoreza mu gihe cy’umwaka. Nizeye ko irindi rushanwa rizabera mu Burundi, nzegerageza kwitwara neza kurenza ubu kandi na bagenzi banjye nkabafasha mboherereza imyitozo, twese tugakomera. Na pisine nubwo yatugoye ariko nta kibazo, ni uguhindura ibintu bike. Abenshi bakorera mu biyaga, babonye pisine zo gukoreramo twakwitwara neza.”

Peyre Mitilla Oscar Cyusa usanzwe uba mu Bufaransa, akaba yarakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku nshuro ya mbere, yavuze ko uburyo bitwaye bitanga icyizere ndetse yishimiye uko yakiriwe na bagenzi be.

Ati “Ndatekereza ko u Rwanda rugiye kuzamuka mu myaka mike iri imbere kubera ko tugiye gukaza imyitozo, Cedric ari kwitoreza muri Thaïlande, nanjye mu Bufaransa, urumva ko hari icyo tuzafasha abandi hano mu Ikipe y’Igihugu yo Koga. Ni ubunararibonye bwiza nagize kandi nakiriwe neza n’abandi bakinnyi.”

Umuyobozi wa Africa Aquatics Zone 3, Donald Rukare, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Federasiyo yo Koga uburyo bwagize uruhare mu gutuma irushanwa rigenda neza.

Ati “Twishimiye iminsi itatu twamaze hano, abakinnyi bishimiye uko bakiriwe, buri kintu cyagenze neza kandi twiteguye kugaruka mu gihe cya vuba. Turagendana urwibutso rwa Kigali nziza.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo, ubwo hasozwaga irushanwa, u Rwanda rwegukanye imidali itandatu irimo umwe wa Zahabu watwawe na Uwajeneza Fiston mu koga metero 100 Makeri mu batarengeje imyaka 12.

Indi itanu y’Umuringa (Bronze) yatwawe n’ikipe mu gukura umusomyo muri metero 400 no muri metero 200, Umuhoza Uwase muri metero 100 Makeri, Oscar Peyre Cyusa mu gukura umusomyo muri metero 50 ndetse n’ikipe mu gukura umusomyo muri metero 400 mu batarengeje imyaka 14.

Abakinnyi n’u Rwanda begukanye imidari irimo ibiri ya Zahabu
Kenya iri mu Bihugu byitwaye neza
U Rwanda rwaje ku mwanya wa Kane mu Bihugu 10
Ibihugu birimo Tanzania, byabonye ibihembo
Peyre Mitilla Oscar Cyusa uba mu Bufaransa, yishimiye uko we na bagenzi be bitwaye
Abanyarwanda bamwe babonye imidari


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW