Volleyball: APR na Police zegukanye irushanwa ry’Abasora neza

Ikipe ya APR Volleyball Club na Police Women Volleyball Club, ni zo zahize izindi mu irushanwa rya Volleyball ritegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo gushimira abasora neza, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, risozwa ku Cyumweru tariki ya 12 muri BK Arena.

Mu bagabo hari hitabiriye amakipe ane arimo APR VC, Police VC, Kepler VC na East African University Rwanda.

Mu bagore hari hitabiriye Ruhango WVC, RRA WVC, APR WVC na IPRC-Kigali WVC.

Imikino ya 1/2 n’iya nyuma, yose yabereye muri BK Arena, ndetse yitabirwa n’abakinnyi b’umukino wa Volleyball basabwaga gusa kuba bafite ikarita ya BK yitwa BK Prepaid Card igura ibihumbi 5 Frw igafasha uyiguze kwirebera ibirori bitandukanye bizajya bibera muri BK Arena.

APR VC mu bagabo, ni yo yaryegukanye ihize amakipe yandi yose bahuye. Iyi kipe mu nzira yaciyemo harimo Police VC.

Iyi kipe y’Ingabo yabigezeho itsinze Kepler VC amaseti 3-2 (36-34, 25-16, 25-21, 23-25, 13-15). Yahise ihembwa igikombe, imidari ya Zahabu na miliyoni 2 Frw.

Yakurikiwe na Kepler VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma, ihembwa imidari na miliyoni 1.5 Frw. Ikipe ya Gatatu yabaye Police VC ihabwa miliyoni 1 Frw.

Mu Cyiciro cy’Abagore, Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 (25-19, 25-21, 19-25 na 27-25). Yahembwe igikombe, yambikwa imidari ya Zahabu inahabwa miliyoni 2 Frw. Iya Kabiri yahembwe imidari na miliyoni 1.5 Frw.

- Advertisement -

Ikipe ya Gatatu mu Bagore, yabaye APR WVC. Yambitswe imidari y’ishimwe inahabwa amafaranga miliyoni 1 Frw.

Nyuma y’umukino wa nyuma, hahembwe abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa ryose mu byiciro byombi.

Ikipe y’irushanwa mu bagabo yabaye Ngabo Roméo wa APR VC (best server), Niyonkuru Samuel wa APR VC (best receiver), Brian Melly wa Kepler VC (best setter), Galdetbal Mangom (best attacker), Kanamugire Prince wa APR VC (best blocker) na Mayabo Bernard wa Kepler VC (best libero), mu gihe Gatsinzi Venuste yabaye umukinnyi w’irushanwa.

Mu cyiciro cy’Abagore, ikipe y’irushanwa yatowe irimo Ndagijimana Iris wa RRA WVC (best server), Yankurije Françoise wa RRA WVC (best receiver), Uwera Léa wa Police WVC (best setter), Mbabazi Catherine wa Police WVC (best attacker), Amito Shalon wa Police WVC (best blocker) na Uwamariya Jacqueline wa Police WVC (best libero). Aine Mbabazi Catherine ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Urwego rwa Volleyball mu bakobwa na rwo rwarazamutse
Umukino mu bakobwa na wo wari ku rwego rwo hejuru
Abawurebye baryohewe
Umukino wa Kepler VC na APR VC wari ku rwego rwo hejuru
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Ngarambe Rafael uyobora FRVB n’Umuyobozi wa Kepler VC
Brian Melly
Bernard wa Kepler VC
Kanamugire Prince
Niyonkuru Samuel
Gatsinzi Venuste yabaye umukinnyi w’irushanwa
Ikipe y’irushanwa mu cyiciro cy’Abagore
APR VC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Abasora neza
Kepler VC yabaye iya Kabiri mu Cyiciro cy’Abagabo
Police WVC yegukanye igikombe cya shampiyona mu Cyiciro cy’Abagore
RRA WVC yabaye iya Kabiri mu cyiciro cy’Abagore
Padiri Camille ugiye kujya mu zindi nshingano, yashimiwe ku ruhare rwe muri Volleyball
Abakinnyi barezwe na Padiri Camille kuri St. Aloys, baje kumushimira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW