Volleyball: Gisubizo Merci yasabye imbabazi

Umukinnyi wa APR Volleyball, Gisubizo Merci uherutse kuvusha amaraso umutoza we, yemeye amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi avuga ko atazongera.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu mikino ya Volleyball iguza amakipe yo mu Bihugu bituruka mu Karere ka Gatanu ‘Zone V Volleyball Club Championship 2023’ yaberaga muri BK Arena, hagaragayemo igikorwa cyo gukubita cyagawe na benshi.

Hari mu mukino wahuzaga APR VC na Police VC yayitsinze amaseti 3-0, maze ubwo umukino wari ugeze ku iseti ya Kabiri, Gisubizo Merci akubita umutwe umutoza we wungirije, Rwanyonga Mathieu.

Ubwo uyu mutoza yasabaga akaruhuko kazwi nka time-out, uyu mukinnyi yavuye mu kibuga akeka ko ari we bagiye gusuimbuza, maze asohoka abwira uyu mutoza we nabi.

Ubwo uyu mutoza yafataga uyu mukinnyi mu gatuza amusobanurira ko atari we yari agiye gusimbuza, umukinnyi yahise amukubita umutwe ku mazuru ndetse ava amaraso.

Gusa nyuma yo gusanga yarakoze amakosa adakwiye, Gisubizo yasabye imbabazi uyu mutoza ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuri iyi myitwarire yanenzwe na benshi.

Uyu mukinnyi yabicishije mu ibaruwa yandikiye Rwanyonga, agaragaza guca bugufi ndetse avuga ko ibyo yakoze atazabyongera ukundi.

Uretse gusaba imbabazi umutoza yakubise, Merci yanazisabye Abanyarwanda n’abakunzi b’umukino wa Volley muri rusange.

Yasoje avuga ko aya makosa yakoze, atazayangera ukundi kandi yiyemeje gukomeza gufasha ikipe ye mu gihe yaba ahawe imbabazi.

- Advertisement -

Uyu musore ni umwe mu beza bakina umukino wa Volley mu Rwanda ndetse utanga icyizere cy’ejo hazaza he, ariko ukigorwa n’imyitwarire mibi.

APR VC ntiyahiriwe n’iri rushanwa
Ibaruwa Gisubizo Merci yanditse asaba imbabazi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW