Volleyball: Ibihugu Bine bizitabira Zone V mu Rwanda

Amakipe 16 ya Volleyball avuye mu bihugu bine, ni yo yemeje ko azitabira irushanwa ry’Akarere ka Gatanu mu mukino wa Volleyball (CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2023), rizabera i Kigali.

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Ruterana Fernand, Perezida wa Zone V, Ngarambe Rafael, Perezida wa FRVB, Rusamaza Loïc, Ushinzwe Marketing muri BK Arena, n’umutoza Mana Jean Paul.

Ni ikiganiro cyasobanuraga uko irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe yo mu Bihugu biri mu Karere ka Gatanu yabaye aya Mbere iwa yo, rizakinwa n’amakipe azaryitabira.

Ni irushanwa riteganyijwe guhera tariki ya 13 – 20 Ugushyingo 2023 rikabera muri BK Arena, mu bagabo n’abagore.

Rizitabirwa n’amakipe 10 mu bagabo harimo arimo atanu yo mu Rwanda n’atanu yo hanze y’u Rwanda. Amakipe atandatu mu bagore, harimo atatu yo mu Rwanda ndetse n’atatu yo hanze y’u Rwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Raphael yavuze ko ubu biteguye kwakira iri rushanwa kandi neza amakipe azaza mu Rwanda gukina iyi mikino.

Ati “Twiteguye kwakira abashyitsi niba hari amakipe azava Uganda, Kenya n’u Burundi, murabizi ko Igihugu cyacu hari urwego cyakiramo abashyitsi. Twarabiteguye uko bazaza, uko bazaryama kurya, umutekano buri cyose gikenerwa kugira ngo umuntu yakirwe neza kirateguye. Kandi turashimira Minisiteri ya Siporo, Polisi ndetse na Zone V kuko byose byagezweho ku bufatanye na bo.”

Umuyobozi wa Zone V, Ruterana Fernand yavuze ko kimwe n’inshuro ya mbere iri rushanwa riba mu 2019, bakigowe cyane n’ubwitabire buke bw’amakipe aza muri iri rushanwa bitewe n’imiterere y’Akarere ka Gatanu.

Ati “Dutangira twari twiteze ko dushobora kubona amakipe 12 avuye muri bya bihugu 12 bigize Akarere ka Gatanu “ZONE V”, buri gihugu kikatwoherereza ikipe wenda imwe ariko bitewe n’imiterere y’iyi Zone V (aho ibihugu biherereye). N’ubu byarangiye habonetse ibihugu Bitatu gusa. Kenya, Uganda n’u Burundi kongeraho n’u Rwanda rwakiriye.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi wa Zone V, yavuze ko impamvu hitabiriye amakipe make, ari ikibazo cy’amikoro kuko buri kipe biyisaba kwitunga no kwimenya kugira ngo ize mu irushanwa.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore, gusa mu bagabo hiyongereyeho Kepler VC yasabye kwitabira barayemerera kuko babonaga umwanya uhari. Andi ni Gisagara VC, APR VC, REG VC na Police VC

Mu bagore ariko u Rwanda rushobora guhagararirwa n’amakipe atatu kuko Ruhango WVC itazitabira. Andi ni RRA, APR WVC na Police WVC.

Andi makipe y’abagabo azaza ni Sports-s yo muri Uganda, Rukinzo na Amical z’i Burundi, Equity na Prisons zo muri Kenya.

Mu bagore hazaza amakipe atatu avuye hanze y’u Rwanda ni Pipeline yo muri Kenya, Muzinga / WSG y’i Burundi na KCCA yo muri Uganda.

Ibihembo byose muri rusange bifite Ingengo y’imari ingana n’ibihumbi 20$ aho hazahembwa amakipe atatu ya mbere muri buri cyiciro (abagabo n’abagore) ndetse n’abakinnyi bitwaye neza.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Kabiri, mu 2019 na bwo ryari ryabereye mu Rwanda ariko bwo hari habaye imikino y’abagabo gusa.

Kwinjira muri iri rushanwa akazaba ari ubuntu, ariko bisaba kuba ufite ikarita ya BK Pre-Paid Card itangwa na Bank ya Kigali, aho n’uzayikoresha agira icyo agura muri Arena azaba yagabanyirijwe “Discount”.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafael, yavuze ko buri kimwe kiri ku murongo
Ubuyobozi bwa Zone V, bwavuze ko amakipe yabaye make kubera ikibazo cy’amikoro

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW