Volleyball: Peter Kamasa yagizwe umutoza wa EAUR VC

Ubuyobozi bw’Ikipe ya East African University Rwanda Volleyball Club, bwahaye akazi Peter Kamasa nk’umutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri ushobora kongerwa.

Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 ugushyingo 2023, ariko amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kwiyongera bitewe n’uko ikipe izitwara. Yahise anatangirana na yo irushanwa rya TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament 2023.

Uyu mutoza, yavuze ko bamusaba guha amahirwe abakinnyi bakiri bato no kubafasha kuzamura urwego no kuzana ibyishimo muri iyi Kaminuza.

Peter Kamasa, yatoje amakipe nka REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC ubwo yari yungirije Jean de Dieu Masumbuko wagiye muri UTB WVC.

Uyu mutoza, yanatojeho RwandAir VC nk’umutoza mukuru ndetse yegukana ibikombe bya Shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST.

Uyu mutoza, agomba gutoza iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024. Ndetse yahise atangiza imyitozo no kwitabira irushanwa rya TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament.

Uyu mutoza mukuru Peter Kamasa, yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2001 mu mashuri abanza ya Kibungo aho yaje gukomereza mu ishuri rya Gahini Secondary School, ndetse yakiniye Akarere ka Ngoma District, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC (Burundi), Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR.

Kamasa yatoje, RRA, Group Scolaire de Butare, and REG, Rwandair VC, ESSA Nyarugunga, na Kirehe Volleyball Club.

Kamasa ubuzima bwe ni Volleyball gusa
Uretse kuba umutoza, ni n’umukunzi wa Volleyball
Yabaye umwungiriza wa Mugisha Benon muri REG VC
Yatoje Rwandair VC ikina amarushanwa ya ARPST

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -