Volleyball: REG yaguze abanyamahanga babiri

Ikipe ya REG Volleyball Club, yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakinaga muri Uganda, amasezerano yo kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Iyi kipe yatakaje abakinnyi yagenderagaho barimo Mahoro Yvan n’abandi, yatangiye gushakira ibindi bisubizo hanze y’u Rwanda.

Nyuma yo kubanza kwibikaho bamwe mu Banyarwanda bari kuzamuka neza mu mukino wa Volleyball, ubu REG VC yayobotse isoko Mpuzamahanga.

Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi (REG), yatangaje ko yamaze kugura Angiro Nespar Gédeon ukomoka wakiniraga UCU yo muri Uganda na Thon Magembo ukomoka muri Sudan y’Epfo wakiniraga Sport-S yo muri iki Gihugu.

Aba bakinnyi bombi, basinye amasezerano y’imyaka muri iyi kipe izaba ihanganye n’izirimo Police VC, APR VC, Kepler VC n’izindi.

REG VC yari iherutse gusinyisha abakinnyi bato barimo Muvara Ronald na Ndayisaba Sylvestre, bombi bavuye muri Gisagara VC.

Mu minsi ishize, Perezida wa REG VC, Geoffrey Zawadi yavuze ko ikipe abereye umuyobozi, ari ikipe ikomeye kandi iba ifite inyota yo gutwara ibikombe, bityo ko abafana ba yo badakwiye kugira impungenge ahubwo bagiye kubona ikipe ikomeye ndetse ko hari n’ibindi byiza batarabona.

Iyi kipe yatakaje abakinnyi nka Mahoro Nsabimana Yvan na Tuyizere Jean Baptiste. Aba bombi berekeje muri Keple VC izatozwa na Nyirimana Fidèle.

Iyi kipe ibitse ibikombe bibiri bya shampiyona, yatwaye mu 2019 n’icyo yegukanye umwaka ushize wa 2023.

- Advertisement -
Angiro yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Ati ikipe ni iyi
Ubuyobozi bw’ikipe bukomeje kuyubaka bucece
Perezida wa REG VC, yagaragaza akanyamuneza
Ubwo Angiro Nespar yari amaze gushyira umukono ku masezerano
Thon ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Thon Magembo ni umukinnyi REG VC mu myaka ibiri iri imbere
Thon Magembo ubwo yerekanaga amasezerano yagiranye na REG VC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW