Volleyball: RRA na Gisagara zegukanye igikombe cya shampiyona

Ubwo hasozwaga shampiyona ya Volleyball ya 2023, ikipe ya Gisagara Volleyball Club mu bagabo na Rwanda Revenue Authority mu bagore, ni zo zegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Ni imikino yabaye Kuri Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023, muri BK Arena, ubwo hakinwaga umunsi wa Kabiri w’imikino ya kamarampaka muri Volleyball ari na wo wa nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball ya 2023.

Habaye imikino kuko ni yo yari iteganyijwe, aho uwabanje wahuje Ruhango WVC na Police VC zahataniraga umwanya wa Gatatu wa Shampiyona n’ubwo Police yari ifite amanota ayemerera kuwutwara.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, n’ubundi yahise itsinda iyi kipe yo mu Karere ka Ruhango bitayigoye amaseti 3-0. Iya mbere yarangiye ari amanota 25-14, iya kabiri iba 25-13 ari na ko iya nyuma yagenze.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uw’ishiraniro wahuje Police VC na REG VC zombi zari zigifite amahirwe yo kuba zawitwaramo neza zigategereza umukino wa nyuma kugira ngo haboneke iba iya Kabiri muri Shampiyona mu bagabo.

Iseti ya mbere kuri aya makipe yombi yari ingorabahizi kuko yatangiye ndetse ikarinda irangira zigendana mu manota ariko Police VC iyegukana itsinze REG VC amanota 30-28. Iya kabiri nayo yihariwe na Police VC itsinda amanota 25-22 itangira kwizera kubona intsinzi kuri uyu mukino.

Ku ya gatatu REG VC yiminjiriyemo agafu ikina neza ndetse inarusha cyane REG VC ariko bigeze mu manota 20 ziranganya gusa ku bw’amahirwe ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu iyitwara ku manota 26-24.

Police VC ntabwo yarekuye burundu ahubwo yongeye kugarukana imbaraga mu iseti ya kane iyegukana itsinze amanota 25-21.

Umukino wa gatatu kuri uyu munsi wagombaga guhuza APR WVC yari ifite Igikombe mu biganza byayo bisa n’aho kukibura byari bigoye kurenza kukibona na RRA WVC yasabwaga imbaraga nyinshi ngo ikibone.

- Advertisement -

RRA WVC yatangiranye umukino imbaraga nyinshi kuko yagejeje mu manota 20 yamaze gushyiramo ikinyuranyo cya 11 kuko APR WVC yari ifite icyenda.

Iyo seti ibanza kandi yayegukanye ku manota 25-11 gusa, biyifasha kwinjira neza mu ya kabiri nayo yegukanye itsinze 25-21. Aha icyizere cya APR WVC cyari kimaze kuzamuka ariko harimo ukwirara kwa RRA WVC.

Ibi byatumye iba injyanamuntu ku mpande zombi kuko iya gatatu zagendanye mu manota ariko birangira RRA WVC iyitwaye ku manota 30-28, biyiha kwambura APR WVC igikombe yari imaze imyaka itatu igitwara yikurikiranya.

RRA WVC kandi yatwaye igikombe cya Shampiyona iri kumwe n’umutoza mushya Elie Mutabazi, yaherukaga kugitwara mu myaka itandatu ishize (2017).

Umukino wa nyuma wahuje abakinnyi ba Gisagara VC binjiye mu kibuga mu makoti y’umukara nk’abasoje akazi, biteguye guhura n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yashakaga gutsinda ikabona umwanya wa kabiri yari ihanganiye na Police VC yakinnye mbere.

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi kuko iseti ya mbere yegukanywe na Gisagara VC ku manota 25-20, APR VC yegukanye ebyiri zikurikiyeho kuri 26-24 na 25-20. Gisagara yavuye inyuma ibona indi yo kunganya itsinze 25-19.

Byabaye ngombwa ko zitabaza iseti ya kamarampaka yahise itwarwa na APR VC ku manota 15-12, ihita ikura Police VC ku mwanya wa Kabiri itamazeho akanya n’ubwo ibyo yakoze igasoreza ku wa Gatatu ari amateka kuko ari shampiyona ya mbere ikinnye ariko ikaza mu makipe meza.

N’ubwo yatsinze umukino, ariko muri rusange Gisagara VC ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo kugira amanota 41 ikarusha APR VC amanota ane.

Mu mwaka ushize w’imikino, iki gikombe cyari cyegukanywe na REG VC yasoreje ku mwanya wa Kane muri uyu mwaka.

Ikipe ya Mbere muri buri cyiciro, yahawe igikombe na miliyoni 2 Frw. Iya Gatatu yahawe miliyoni 1 Frw.

Gisagara VC yagize umwaka mwiza
Police VC yabaye iya Gatatu
Ibyishimo by’intsinzi
Ibyishimo bya Gisagara VC
RRA WVC yahize abandi mu cyiciro cy’Abagore
Gisagara VC yatakaje umukino wa nyuma ariko yegukana igikombe cya shampiyona
Umukino wa REG VC na Police VC warimo imbaraga nyinshi
RRA WVC yegukanye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cy’Abagore
Gisagara VC yaje yambaye amakoti y’umukara
Abakunzi ba Gisagara VC mu byishimo
Hon. Makuza Bérnard yari yaje kureba iyi mikino
Hon. Makuza Bérnard ni umwe mu bakunzi ba Siporo bakomeye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW