Volleyball: U Rwanda rwohereje abatoza batatu muri Brésil

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’iry’uyu mukino mu gihugu cya Brésil, abatoza batatu b’Abanyarwanda berekeje muri Brésil mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri.

Uko imyaka ishira, ni ko umukino wa Volleyball mu Rwanda ugenda utera imbere. Ibi bigaragazwa n’ubwiyongere bw’amarushanwa ndetse n’urwego abakina uyu mukino bamaze kugeraho.

Ni muri urwo rwego, abatoza batatu b’Abanyarwanda, bafashe indege iberekeza mu gihugu cya Brésil mu mahugurwa azamara ibyumweru bibiri.

Abo batoza ni Musoni Fred usanzwe ari umutoza mukuru wa Police Volleyball, Matsiko Amos Ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri iyo kipe y’Abashinzwe Umutekano na Rwamamahungu Richard Ushinzwe kongera imbaraga abakinnyi muri APR Volleyball Club.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Brésil, ryahaye ubutumire u Rwanda, bwasabaga ko amakipe yashobora gutegera abatoza ba yo, yabohereza guhugurirwa muri iki Gihugu ubundi ibindi bijyanye n’uko abo batoza bazabaho mu gihe cy’amahugugurwa, bikazishyurwa biciye mu bufatanye bwa FRVB n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri icyo gihugu.

Richard uba muri APR VC, yamaze kugera muri Brésil, mu gihe Musoni na Matsiko bafashe indege mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Musoni Fred na Matsiko Amos bamaze kwerekeza mu mahugurwa muri Brésil
Musoni Fred (iburyo) na Matsiko Amos (ibumoso) baherekejwe na Mucyo Philbert (hagati) usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri Police VC na Police WVC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW