Volleyball: Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye abakinnyi

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa rya Volleyball rihuza Ibihugu byo mu Karere ka Gatanu, Police Volleyball Club na Police Women Volleyball Club, zakiriwe n’Ubyobozi bwa Polisi y’Igihugu.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, kibera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru.

Ubuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General Of Police (IGP), Félix Namuhoranye n’abandi bayobozi ba Polisi y’u Rwanda, ni bo bakiriye amakipe yombi ya Volleyball (Abagabo n’abagore).

Ubuyobozi bwashimiye abakinnyi ku bw’ibikombe byose bamaze kwegukana, birimo icya Zone 5 begukanye batsinze Sport-S yo muri Uganda, mu gihe ikipe y’Abagore yo yabaye iya Kane muri iri rushanwa.

IGP Félix Namuhoranye, yababwiye ko Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza kubashyigikira kuri buri kimwe kandi butazacika intege.

Ati “Polisi y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira, no ku bafasha kuguma muri amakipe akomeye.”

Abakapiteni b’amakipe yombi barimo Ntagengwa Olivier, bashimiye ubuyobozi bwa bo ku bwo gukomeza kubaha ibyo bakeneye byose.

Police VC muri uyu mwaka, yegukanye ibikombe bitanu. Harimo icya Zone 5, Kampala Amateur Volleyball Club (KAVC), Mémorial Rutsindura, Kirehe Open na Mémoria Kayumba.

Ikipe ya Police WVC, yegukanye ibikombe bine muri uyu mwaka. Harimo icya Mémorial Kayumba, icy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT), Liberation Cup na TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament.

- Advertisement -
IGP Félix Namuhoranye yagiranye ibihe byiza n’abakinnyi
Abakinnyi ba Police VC baganiriye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda
Amakipe yombi yegukanye ibikombe icyenda muri uyu mwaka
Bamwenyuraga
Bahuriye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda
Sibomana Placide Madson yafashe ijambo ashimira abayobozi be
Kapiteni wa Police WVC yashimiye abayobozi ku bwo gukomeza kubaba hafi
Ntagengwa Olivier yashimiye abayobozi ku bwo kubaba hafi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW