Volleyball (Zone V): Ikipe enye zihagarariye u Rwanda zatangiye neza

Mu irushanwa rihuza Ibihugu biherereye mu Karere ka Gatanu mu mukino wa Volleyball (CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2023) rihuza amakipe yitwaye neza muri shampiyona, ikipe enye mu zihagarariye Igihugu cy’u Rwanda zatangiranye intsinzi.

Ni irushanwa riri kubera i Kigali mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, ku kibuga cya BK Arena. Kuri uyu munsi hakinnye amakipe atandatu muri arindwi ahagarariye u Rwanda.

Umukino wabimburiye indi, ni uwo mu Cyiciro cy’Abagore wahuje Police Women Volleyball Club na KCCA Women Volleyball Club yo mu gihugu cya Uganda.

Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano mu Rwanda, yatsinze iya Uganda amaseti 3-0 (26-24, 25-18 na 25-15). Ni umukino utigeze ugora Police WVC.

Hakurikiyeho undi mukino wo mu Cyiciro cy’Abagore n’ubundi wahuje Rwanda Révenue Women Volleyball Club na APR Women Volleyball Club.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yatsinze iterwa inkunga na Minisiteri y’Ingabo amaseti 3-0 yihuse (25-15, 25-20 na 25-19). Ni umukino uri mu yihuse kuri uyu munsi.

Hakurikiyeho imikino yo mu Cyiciro cy’Abagabo. Police Volleyball itsinda Kepler Volleyball Club amaseti 3-1, REG VC itsinda Amicale S amaseti 3-0.

Ibi birasobanura ko mu makipe atandatu ahagarariye u Rwanda yakinnye kuri uyu munsi, ane muri yo yabonye intsinzi, abiri aratsindwa.

Ku munsi wa Kabiri w’iri rushanwa, hazakina imikino yo mu Cyiciro cy’Abagabo irimo uwa Police VC izakina na APR VC Saa sita z’amanywa na Pipeline VC yo muri Kenya izakina na KCCA VC yo muri Uganda Saa Munani z’amanywa.

- Advertisement -

APR VC izagaruka mu kibuga Saa kumi z’amanywa ikina na Amicale S y’i Burundi, mu gihe Sports-S ya Uganda izakina na Kepler VC Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Kureba iyi mikino, bisaba kuba ufite ikarita ya BK Arena Prepaid Card igura ibihumbi 5 Frw itangirwa ku mashami ya Banki ya Kigali no ku ishami ry’iyi Banki riri gukorera kuri BK Arena.

Ni imikino iri ku rwego rwo hejuru
Abakunzi ba Volleyball barimo Hon. Bérnard Makuza bari baje kwihera ijisho
REG VC yatangiye irushanwa neza
Amicale S y’i Burundi yatsinzwe umukino wa mbere
Police VC yatangiye neza
APR WVC yagize intangiriro mbi
RRA WVC yatsinze APR WVC mu buryo bwihuse
Kepler VC yatangiye nabi irushanwa rya Zone V

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW