Volleyball (Zone V): Kepler yagize umunsi wa Kane mwiza

Nyuma yo kumara imikino itatu idatsinda, ikipe ya Kepler Volleyball Club, yabonye intsinzi ya Mbere mu mikino iri guhuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu (Zone V Volleyball Club Championship 2023) iri kubera mu Rwanda.

Imikino y’umunsi wa Kane, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa riri kubera muri BK Arena.

Umwe mu mikino y’umunsi wa Kane wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje ikipe ya REG VC n’iya Kepler VC itozwa na Nyirimana Fidèle.

Iseti ya Mbere y’uyu mukino, yarangiye REG iyitsinze ku manota 25-23, iya Kabiri itwarwa na Kepler ku manota 25-20.

Muri uyu mukino wari ukomeye, iseti ya Gatatu yegukanywe n’iyi kipe ya Kaminuza ku manota 25-22, iseti ya Kane itwarwa n’ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi ku manota 25-18.

Nyuma yo kunganya amaseti 2-2, byasabye iseti ya Gatanu isorezwa ku manota 15 mu gihe ikipe imwe yashyizemo indi ikinyuranyo cy’amanota byibura abiri (seour).

Ikipe itozwa na Nyirimana, yayitsinze ku manota 15-12, ihita yegukana intsinzi ya Mbere kuva iri rushanwa ryatangije a.

Undi mukino wabaye mu cyiciro cy’Abagabo, ni Police Volleyball yatsinze Amicale S y’i Burundi amaseti 3-0.

Mu Cyiciro cy’Abagore, Rwanda Revenue Authority Volleyball Club yatsinze KCCA VC ya Uganda, amaseti 3-0, mu gihe Pipeline VC yo muri Kenya, yatsinze Police VC amaseti 3-1.

- Advertisement -

Mu kanya Saa yine n’igice z’amanywa, iyi mikino irakomeza. Hateganyijwe imikino ine nk’ibisanzwe. Ibiri mu bahungu n’ibiri mu bakobwa.

Mu bakobwa: Police VC irakina na RRA VC Saa yine n’igice, APR VC ikine na Pipeline VC Saa sita z’amanywa.

Mu bagabo: Sports-S yo muri Kenya irakina Kepler VC Saa Munani n’igice z’amanywa, APR VC ikine na Police VC za kumi n’igice z’amanywa.

Kureba iyi mikino, bisaba kugura ikarita ya BK Aren Prepaid Card igura ibihumbi 5 Frw. Itangirwa ku mashami yose ya Banki ya Kigali.

N’umukino wa Police VC na Amicale S, ibiro byavuzaga ubuhuha
Abawurebye babonye umukino wari ku rwo hejuru
Nyirimana Fidèle n’abakinnyi be babonye intsinzi ya Mbere
Umukino wa Kepler VC na REG VC wari amagasa
Mahoro Yvan na bagenzi be bagize umunsi mwiza
Volleyball yagaruye abantu kuri Stade
Kepler VC yatanze ibyishimo
Abakunzi ba Kepler VC barimo n’Umuyobozi wa yo, bari mu byishimo
Amicale S ikomeje kugarikwa
Police VC yatsinze Amicale S y’i Burundi
RRA VC ikomeje kwitwara neza
Block
Abareba iyi mikino bararyoherwa
RRA WVC ifite abakobwa bafite ubwitange budasanzwe
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore na Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafael
Umuyobozi wa Zone V, Ruterana Fernand aba yaje gukurikirana iyi mikino
KCCA WVC yo muri Uganda ntikomeje guhirwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW