Volleyball (Zone V): Umukinnyi yakubise umutoza we amuvusha amaraso

Umukinnyi w’ikipe ya APR Volleyball Club, Gisubizo Merci yakubise umutwe umutoza we, Rwanyindo Matayo amuvusha amaraso menshi mu mazuru.

Aya mahano yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023, mu mukino wa 1/2 wahuje APR VC na Police VC mu irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe yo mu Bihugu bigize Akarere ka Gatanu (Zone V Volleyball Club Championship 2023).

Muri uyu mukino wari ishyiraniro ku mpande zombi, ubwo wari ugeze ku iseti ya Kabiri, umukinnyi w’ikipe y’Ingabo witwa Shyaka Shaduru yagize ikibazo cy’imvune ariko akomeza kwihagararaho ngo adasimbuzwa.

Gusa umutoza wungirije wa APR VC, Rwanyindo Matayo we yari yabibonye ko uyu mukinnyi yagize imvune ndetse ahamagara mugenzi we wagombaga kumusimbura.

Muri uko gushaka kumusimbuza, uyu mutoza yahise asaba abasifuzi akaruhuko (time-out), ariko wari n’umwanya wo kuvugisha abakinnyi be kuko Police VC yari hejuru cyane.

Uku gusaba time-out kuri APR, byahuriranye n’uko Gisubizo Merci atari yagize umukino mwiza kuko yari amaze kwangiza umupira bituma akeka ko ari we ugiye gusimbuzwa ndetse asohoka mu kibuga abaza umutoza Matayo impamvu ashaka kumusimbuza.

Uyu mutoza na we mu burakari bwinshi, yamufashe umwambaro mu ijosi amubwira ko atari we yari agiye gusimbuza, maze Merci ahita amukubita umutwe ku mazuru ava amaraso menshi bisaba ko abaganga bamwitaho.

Umusifuzi w’umukino, yahise yereka uyu mukinnyi ikarita itukura n’iy’umuhondo. Byasobanuraga ko agomba kujya kure y’ikibuga mu rwambariro.

N’ubwo uyu musore yagaragaje imyitwarire idakwiye, umutoza wungirije wa APR VC, Matayo na we avugwaho gushyamirana kenshi n’abakinnyi ndetse bamwe bajya banasubizanya na we kubera kutishimira amagambo ababwira.

- Advertisement -

Iyi kipe y’Ingabo yatsinzwe na Police VC amaseti 3-0, bituma ikipe y’Abashinzwe Umutekano igera ku mukino wa nyuma aho izakina na Sport-S yo muri Kenya.

Gisubizo Merci yakubise umutwe umutoza we amuvusha amaraso
APR VC ntiyahiriwe n’umukino wa 1/2

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW