Yannick na Lague bazamuye ikipe ya bo

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi na Sandvikens IF yo muri Suède, Mukunzi Yannick, yafashije ikipe ye kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Mu myaka ine ishize, ni bwo humvikanye inkuru yari nziza mu matwi y’umuryango we n’inshuti, yavugaga ko Mukunzi Yannick wakiniraga Rayon Sports, yabengutswe na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Suède.

Kuva ubwo uyu mukinnyi afatanyije na bagenzi be, bakomeje kurwana no kuzamura ikipe ya bo mu Cyiciro cya Kabiri, none bageze kuri iyi ntego.

Iyi kipe ikinamo Abanyarwanda babiri, Mukunzi Yannick ya Byiringiro Lague, yazamutse nyuma yo gutsinda Umėa ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Suède.

Sandvikens IF yazamutse nyuma yo gusoza shampiyona iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 62, irusha United Nordic iri ku mwanya wa Kabiri, amanota atatu.

Bisobanuye ko umwaka utaha, Sandvikens IF izakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri iki gihugu.

Mukunzi Yannick yazamuye Sandvikens IF ari we kapiteni wa yo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW