Abanyamahanga bakina shampiyona ya Volleyball mu Rwanda bongerewe

Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, yemeje ko umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda, wiyongera.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, habaye Inama y’Inteko Idasanzwe yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB.

Ni Inteko Rusange yari ifite ingingo imwe gusa yo kwiga ku marushanwa ateganyijwe mu mwaka w’imikino 2023-2024.

Mu kuganira no kungurana ibitekerezo ku mubare w’abanyamahanga bakwemererwa gukina muri shampiyona y’u Rwanda no mu yandi marushanwa y’imbere mu Gihugu, hemejwe bava kuri Babiri bakaba Batatu.

Hakiriwe kandi Kepler University Rwanda, nk’Umunyamuryango mushya uzakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’andi marushanwa ategurwa na FRVB.

Abanyamuryango kandi, bakiriye banemera ubusabe bw’abandi banyamuryango bashya ariko bazatangirira muri shampiyona y’abato (Junior National League).

Abo barimo G.S Kabare na APE Rugunga mu bagabo, mu gihe mu bagore ari Institut St Famille Shangi, Ecole St Bernadette Save na Wisdom School y’i Musanze.

Iyi Nteko Rusange kandi, yemeje ko shampiyona y’umwaka utaha, izatangira tariki 20 Mutarama 2024.

Abanyamahanga bakina mu Rwanda bongerewe
Shampiyona ya 2024 izatangira tariki 20 Mutarama 2024
Umutoza wa Kepler VC, Peter Kamasa yashimiye Abanyamuryango ba FRVB bemereye iyi kipe kuzakina amarushanwa y’imbere mu Gihugu
Ubuyobozi bwa Kepler University Rwanda bwashimiye Abanyamuryango ba FRVB
Kepler VC yahawe ikaze
Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafael ubwo yahaga ikaze Abanyamuryango b’iri shyirahamwe
Perezida w’Inteko Rusange ya FRVB, Karekezi Léandre ni we watangije iyi Nama

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -