Abanyamahanga basubijwe! Ibintu icyenda byaranze Inteko Rusange ya FERWABA

Bimwe mu byaranze Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, harimo abanyamuryango bashya bahawe ikaze muri iri shyirahamwe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango ba Ferwaba, yigaga ku ngingo zitandukanye.

Muri iyi Nteko Rusange, hemerejwemo igihe shampiyona y’umwaka utaha, izatangirira ndetse n’andi marushanwa mashya aziyongera ku yari asanzwe.

Ibintu icyenda byagarutsweho muri iyi Nteko Rusange.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, ryemeje ko guhera mu 2025, hazakinwa shampiyona y’abakinnyi babigize umwuga mu buryo bw’amategeko.

Mu mategeko agenga amarushanwa ya Ferwaba, hemejwe ko mu gihe umukino uzajya urangira amakipe anganya amanota, hazajya hongerwaho iminota kugira ngo haboneke itsinda.

Kuri iyi ngingo, ubusanzwe mu gihe amakipe yanganyaga amanota mu mikino ibanza, hatangwaga amanota hagendewe ku kipe yatsinze umukino wo kwishyura.

Amakipe akina amarushanwa ategurwa na Ferwaba, yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza shampiyona irangiye.

Ubusanzwe kwandikisha bashya, byarangiranaga n’imikino ibanza. Ikipe yemerewe kwandikisha abakinnyi 20 barimo abanyamahanga batanu.

- Advertisement -

Hemejwe ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu, igihe bagarutse mu Gihugu imbere, buri kipe yemerewe umukinnyi umwe gusa.

Hemejwe kandi ko abakiniraga ikipe y’Igihugu ariko badafite Ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, buri kipe yemerewe umukinnyi umwe n’abanyamahanga babiri, cyane ko ari ko byari bisanzwe.

Iyi Nteko Rusange kandi, yemeje ko umukinnyi w’Umunyamahanga umaze gukina shampiyona y’u Rwanda imyaka irenga itatu, azaba yemerewe gukina nk’Umunyarwanda.

Hongerewe amarushanwa ku yari asanzwe ategurwa na Ferwaba. Ayongeweho ni abiri arimo Rwanda Cup cyangwa Rwanda Open ndetse na Super Coupe izajya ihuza iyegukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye Rwanda Cup.

Shampiyona y’umwaka wa 2024, izakinwa n’amakipe 10 mu bagabo n’abagore. Aya arimo abiri yiyongereyemo nka Kepler na East African University.

Hemejwe kandi ko shampiyona y’umwaka utaha, izatangira tariki ya 9 Gashyantare 2024.

Inteko Rusange ya Ferwaba yagarutse ku ngingo zitandukanye
Shampiyona y’umwaka utaha, izatangira tariki ya 9 Gashyantare 2024

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW