Abanyamuryango ba ASC Al-Wahd bagize umusangiro [AMAFOTO]

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza abanyamuryango ba Asc Al-Wahd yitoreza kuri Kigali Pelé Stadium, habaye umusangiro wo kwishimira ibyagezweho muri uyu muryango wiganjemo abakinnye umupira w’amaguru.

Uyu musagiro wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, ubanzirizwa n’umukino wari uwa nyuma usoza irushanwa ryari rimaze ukwezi n’igice rikinwa, ariko rihuza Abanyamuryango ba Asc Al-Wahd baba bigabanyijemo amakipe abiri mu rwego rwo kugira ngo habeho ishyaka ryo gukora imyitozo irimo imbaraga ku mpande zombi.

Iyo hari gukinwa iri rushanwa, haba harimo guhangana ariko kwa kivandimwe, kugeza ubwo buri kipe iba ifite abayobozi banatanga agahimbazamusyi ku bakinnyi baba bitwaye neza bakabona intsinzi.

Ikirenze kuri ibyo kandi, abayobozi bakoresha umwiherero uba ugamije gushaka intsinzi muri iri rushanwa rya kivandimwe. Mu kurisoza, hahembwa umukinnyi uba witwaye neza, uwatsinze ibitego byinshi ndetse n’uwarushije abandi ikinyabupfura mu kibuga [Fair-play].

Amakipe abiri yari yatoranyijwe uyu mwaka, imwe yahawe izina rya ‘Team Dollars’, indi ihabwa izina rya ‘Team Pounds’, mu rwego rwo guhangana ariko bya kivandimwe.

Mu mikino itandatu yakinywe, Team Dollars yatsinzemo ibiri, Team Pounds itsinda umwe, banganya imikino itatu. Bisobanuye ko Team Dollars ari yo yegukanye irushanwa kuko yo yatsinze imikino ibiri.

Mu kurisoza, abanyamuryango bose b’uyu muryango ndetse n’abatumiwe, bahuriye mu rugo rwa Kakira Sulaiman wakiniye ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zakinnye Igikombe cy’Isi muri Mexique, agakinira Kiyovu Sports n’izindi, maze barasangira ndetse abitwaye neza barahembwa.

Mudeyi Aquite yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi [8], umunyezamu, Issa Casillas aba umukinnyi w’irushanwa, mu gihe Hambar yahembwe nk’umukinnyi warushije abandi ikinyabupfura mu kibuga. Aba bose bahawe imyambaro y’amakipe bakunda, yaba mu Rwanda no ku mugabane w’i Burayi.

Nyuma yo guhemba abakinnyi bitwaye neza, umuyobozi wa Asc Al-Wahd, Mugisha Sulaiman, yashimiye abanyamuryango bose bitewe n’uko irushanwa ryagenze ndetse abashimira ko banatumye isanduku y’Umuryango izamuka.

- Advertisement -

Abakapiteni b’amakipe yombi, bashimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange ariko icyabaye cyiza kurushaho ni uko nta mukinnyi wigeze urivunikiramo cyangwa ngo akomereke.

Uyu muryango ubarizwamo abasanzwe bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nka Rwasamanzi Yves utoza Marines FC akaba anungirije mu kipe y’Igihugu [Amavubi], Kakira Sulaiman, Mudeyi Aquite n’abandi.

Akanyamuneza kagaragaraga ku maso ya bo
Bamwenyuraga
Nyuma y’umusangiro, bahawe igikombe bakoreye
Byari ibyishimo ku begukanye igikombe
Ikipe y’amadolari

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW