Amiss Cédric yaciye amarenga yo kugaruka muri Rayon

Umukinnyi w’Umurundi, Amiss Cédric wakiniye Rayon Sports mu myaka icumi ishize, yateguje abakunzi ba yo ko mu minsi ya vuba ashobora kuyigarukamo.

Amarenga yo kugaruka muri Gikundiro, Cédric yayaciye abinyujije ku mbugankoranyambaga ze zirimo Instagram ndetse anashyiraho ifoto yaherekwjwe n’amagambo yibajijweho na benshi.

Yagize ati “Vuba ndagaruka mu ikipe yanjye nyayo.”

Akimara kugaragaza ubu butumwa, Amiss yahise ahabwa ikaze na Mvuyekure Emmanuel ukina hagati mu kibuga muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Uyu mukinnyi wigeze guha ibyishimo Aba-Rayons, nta kipe afite kuva uyu mwaka w’imikino watangira, nyuma yo gutandukana na Al-Qadsiah yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

Ari kumwe na Rayon Sports, Amiss Cédric yatwaranye na yo Igikombe cya Shampiyona mu 2013 ndetse ni umwe mu bakinnyi bafite igikundiro mu bafana ba Murera.

Amiss Cédric yaherukaga muri Rayon Sports mu 2003
Kuva yava muri Arabie Saoudité, nta yindi kipe arabona
Yaciye amarenga ko ari mu muryango umugarura muri Rayon Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW