Basketball: REG WBBC yatangiranye intsinzi mu mikino Nyafurika

Ikipe ya REG Women Basketball Club, yatangiranye Imikino Nyafurika nyuma yo gutsinda Overdose Up Station yo muri Cameroun amanota 86-45 mu mukino wa mbere w’iri rushanwa riri kubera i Alexandria mu Misiri.

Ni umukino Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye neza, Tiffany Mitchell na Destiney Promise Philoxy batsinda amanota menshi. Agace ka Mbere karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 11 ya Overdose Up Station.

Iyi kipe yo muri Cameroun yarushwaga cyane yakomeje gutsindwa amanota menshi ari nako REG WBBC yagendaga ahindura abakinnyi.

Tiffany, Philoxy na Feza Ebengo bakomeje gutsinda amanota menshi bongera ikinyuranyo kigera mu manota 30. Overdose yakinnye aka gace nabi cyane kuko yagatsinzemo amanota 10 gusa.

Igice cya Mbere cyarangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 56 kuri 21 ya Overdose Up Station.

REG WBBC yasubiranye ikipe ya mbere mu gice cya kabiri ari na ko ikomeza gutsinda amanota menshi n’ikinyuranyo kigera mu manota 45. Agace ka gatatu karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 77 kuri 35 ya Overdose Up Station.

Agace ka nyuma, Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance, yahinduye ikipe yose ashyiramo indi nshya, byagize ingaruka ku mukino kuko iminota itanu yarangiye nta kipe irabona inota.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Overdose Up Station amanota 86-45 yegukana intsinzi ya mbere muri iri rushanwa.

Tiffany Mitchell ni we watsinze menshi [23], atanga imipira itanu yavuyemo andi manota, akora na ‘rebounds’ umunani.

- Advertisement -

Umukino wa Kabiri, REG izakina na Inter-Clube yo mu gihugu cya Angola. Ni umukino uzaba ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023.

REG WBBC yatangiye irushanwa neza
Tiffany yafashije REG WBBC
Ni umukino woroheye REG WBBC
Micomyiza Rosine yigaragaje muri uyu mukino

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW