Basketball: REG WBBC yongeye kwimana u Rwanda mu Misiri

Ikipe ya REG Women Basketball Club, yatsinze Inter-Clube yo muri Angola amanota 96-89 mu mukino wa mu mukino wa Kabiri w’irushanwa Nyafurika riri kubera mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri.

Wari umukino wa Kabiri wo mu itsinda rya Kabiri, nyuma yo gutsinda Overdose BBC yo muri Cameroun, amanota 86-45. Ikipe ya REG WBBC yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, ntabwo yatengushye abakunzi ba yo n’Abanyarwanda muri rusange kuko igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’amanota 60-46.

Agace ka Gatatu, karangiye iyi kipe ihagarariye u Rwanda ifite amanota 74-66, mu gihe aka Kane karangiye ifite amanota 96-89 ari na ko umukino waje kurangira.

Umukinnyi Tiffany Mitchel ukina mu gice cy’imbere muri REG WBBC, ni we watsinze amanota menshi [34] anatanga imipira itanu yavuyemo andi manota ndetse anakora ‘Rebounds’ umunani mu mukino wose.

Umukino wa Gatatu, RE WBBC izakina na Equity yo muri Kenya ejo ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza Saa tatu z’ijoro.

Abanyarwandakazi bongeye kwimana u Rwanda
REG yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye
Inter-Clube ntiyorohewe n’uyu mukino
REG WBBC yari hejuru muri uyu mukino
Ni umukinnyi ngenderwaho muri REG WBBC
Tiffany Mitchell yongeye kwigaragaza atsinda amanota menshi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW