Bimwe mu byaranze imikino ibanza ya shampiyona y’Abagore

Mu gihe imikino ibanza ya shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere, yarangiye, mu byayiranze harimo kunyagirwa kw’amakipe amwe harimo n’izivanye mu kibuga.

Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru, yatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2023, isozwa tariki ya 16 Ukuboza uyu mwaka.

Buri kipe ikina iyi shampiyona, yakinnye imikino 11 nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bimwe mu byaranze imikino ibanza, harimo ikipe zanyagiwe ndetse izindi zivana mu kibuga ku bwo kwanga gutsindwa ibitego byinshi.

Umukino utazibagirana ku ruhande rw’Aba-Rayons, ni uwo ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yari yatsinze Freedom WFC yo mu Gakenke ibitego 8-0, maze urangirira ku munota wa 65.

Iyi kipe yo mu Gakenke, yari yazanye abakinnyi bake maze ubwo bamwe bari bamaze kugira ibibazo by’imvune, banga gukomeza umukino kuko babwiye umusifuzi ko batakomeza batuzuye. Nyamara bari umunani kandi itegeko ryemera ko ikipe iramutse ifite abakinnyi barindwi, yakina.

Undi mukino wagarutsweho muri iyi mikino ibanza, ni uwo AS Kigali yanyagiye ES Rambura ibitego 11-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona

Uyu uri mu mikino yabonetsemo ibitego byinshi, muri iyi shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wahuje Muhazi United na Indahangarwa WFC, warasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye maze abasifuzi bemeza ko utakomeza.

- Advertisement -

Imwe mu mikino y’umunsi wa 11 yabaye.

Fatima WFC 0-6 Rayon Sports WFC

Inyemera WFC 0-2 AS Kigali WFC

Bugesera WFC 0-0 Kamonyi WFC

ES Mutunda 4-0 Rambura WFC

Imikino ibanza ya shampiyona, yarangiye AS Kigali WFC iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba inganya amanota na Rayon Sports WFC zigatandukanywa n’ibitego.

Mukandayisenga Jeannine wa Rayon Sports WFC, ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi kuko amaze gutsinda 17.

Imikino yo kwishyura muri iyi shampiyona, izagaruka tariki ya 6 Mutarama 2024.

Mukandayisenga Jeannine amaze gutsinda ibitego 17
Rayon Sports WFC ifite abakinnyi bafite uburambe
AS Kigali WFC ishobora kwisubiza igikombe cya shampiyona
Rayon Sports WFC iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona
APAER WFC iri mu zikomeye muri iyi shampiyona
ES Rambura yanyagiriwe kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 11-1
Bugesera WFC yatsindiwe kuri Kigali Pelé Stadium na AS Kigali WFC ibitego 7-0
Umukino wa Rayon Sports WFC na Freedom WFC ntiwarangiye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW