FERWABA yongereye amarushanwa

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, ryongereye amarushanwa abiri mu yari asanzwe ku Ngengabihe ya yo.

Aya marushanwa yemerejwe mu Nama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Ferwaba, yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023.

Ayo ni Rwanda Cup izakinwa muri Werurwe 2024 na Super Coupe izajya ihuza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye Rwanda Cup.

Ubusanzwe hakinwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore, ndetse n’umukino uhuza Intoranywa za shampiyona ’All Star Game.’

Abanyamuryango ba Ferwaba bemeje ko hongerwa amarushanwa abiri ku ngengabihe yari isanzwe
Amarushanwa ya Basketball yongerewe mu Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW