FERWAFA yamenyesheje amakipe amatariki yo kongeramo abakinnyi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Fewafa, ryamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu byiciro byombi, ko yemerewe kongera abakinnyi guhera muri uku kwezi kugeza muri Mutarama 2024.

Mu gihe imikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore yarangiye, amakipe akomeje gushaka abakinnyi bazaza kongera imbaraga mu mikino yo kwishyura.

Ferwafa nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, yamenyesheje amakipe bireba igihe ntarengwa cyo kuzandikisha abakinnyi yifuza kongeramo n’icyo bisaba.

Iri shyirahamwe ryabamenyesheje ko amakipe y’abagabo y’ababigize umwuga yemerewe kwandikisha abakinnyi guhera tariki ya 26 Ukuboza 2023 kugeza tariki 27 Mutarama 2024. Amakipe y’abagore yo yemerewe kubandikisha guhera tariki ya 26 Ukuboza 2023 kugeza tariki 26 Mutarama 2024.

Amakipe y’abatarabigize umwuga, yamenyeshejwe ko yemerewe kongeramo abakinnyi guhera tariki ya 8 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 8 Gashyantare 2024. Ferwafa yamenyesheje kandi aya makipe ko yemerewe kongeramo umubare w’abakinnyi bangana n’myanya yasize kugira ngo yuzuze 30 bagomba kwifashishwa muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Itangazo rya FERWAFA ryibutsa amakipe kwandikisha abakinnyi
Amakipe yamaze kumunyeshwa igihe ntarengwa agomba kongera kwandikisha abakinnyi bashya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW