Hagati ya Mugunga na Kiyovu ni inde wigiza nkana?

Rutahizamu wa APR FC ariko watijwe ikipe ya Kiyovu Sports, Mugunga Yves, akomeje kugaragaza igisa nko kwigumura nk’uwamaze kubihirwa n’ubuzima abayemo muri iyi kipe yo ku Mumena.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2023-2024 utangira, ikipe y’Ingabo yatije abakinnyi batandukanye barimo na Mugunga Yves watijwe mu kipe ya Kiyovu Sports. Uyu rutahizamu kuva yagera muri iyi kipe, yakomeje kugaragaza kutishimra ko hari ibikubiye mu masezerano yo gutizwa bitigeze byubahirizwa.

Byanageze aho uyu rutahizamu ahagarika imyitozo, avuga ko azayigarukamo ari uko ahawe amafaranga yemerewe ubwo yatizwaga muri iyi kipe. Amakuru avuga ko uyu musore yahawe sheki ya miliyoni 1 Frw ariko agiye kubikuza asanga itazigamiye.

Uyu musore amakuru avuga ko yakomeje kwishyuza, ariko akabikora atari mu kazi kuko byageze n’aho umutoza we, Bipfubusa amurangisha avuga ko abazamubona bazamubwira ko ikipe imukeneye kuko yataye akazi.

Ese Kiyovu Sports ni miseke igoroye ku kibazo cya Mugunga?

Iyi kipe na hari aho bigaragara ko ibaniye uyu mukinnyi, kuko igihe yari yemeye ko izaba yamaze kumuha ibikubiye mu masezerano yo gutizwa bagiranye, itigeze ibikora ndetse no kumubwiza ukuri bigakomeza kuba iyanga.

Ese Mugunga Yves we igisubizo ni uguta akazi?

N’ubwo bitajya bishobokera benshi, ariko umukozi uzi ubwenge ariko unafite kwihanga muri we, iyo asaba ibikubiye mu masezerano abikora adahagaritse akazi kuko kugahagarika biba bibi kurushaho.

Icyabaye kuri uyu rutahizamu, ni ukwihangana kwe kwabaye guke kumutera gukora ibyo yanangewe na benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda.

- Advertisement -

Iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi bakuru muri shampiyona y’u Rwanda, bahuriza ko amakipe hafi ya yose mu Rwanda, agira ibibazo by’amikoro ariko igisubizo cyiza ku mukinnyi atari uguhagarika akazi kuko hari ibyo ifitiye umukinnyi atarahabwa.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burarangisha Mugunga ufatwa nk’uwataye akazi
Mugunga Yves yahisemo guhagarika akazi muri Kiyovu Sports
Ni rutahizamu wa APR FC watijwe muri Kiyovu Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW