Haringingo yahishuye ko Bugesera ikeneye andi maboko

Umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, Haringingo Francis Christian, yavuze ko ikipe atoza ikeneye izindi mbaraga z’abakinnyi kugira ngo izabashe kugera ku ntego za yo.

Wari umukino wa Kabiri wikurikiranya ikipe ya Bugesera FC yatsinzwe, nyuma yo gutsindwa na Marines FC yari yayisanze kuri Stade ya Bugesera isanzwe yakiriraho imikino.

Abajijwe impamvu ikipe yaba iri ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda gusa, Haringingo Francis Christian utoza iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, yavuze ko bakeneye abandi bakinnyi mu bwugarizi.

Ati “Urebye ubu sindabona umwanya munini wo kumenyerana n’abakinnyi kuko maze igihe gito nje mu kipe. Gusa tugomba kongera imbaraga mu kipe dufite. Kuko urareba abakinnyi bahari, ukareba n’ibyo dushaka kugeraho, bizasaba ko mu mikino yo kwishyura tuzongeramo imbaraga kugira ngo tubashe guhangana n’abandi tuvuga tuti tunganya imbaraga.”

Abajijwe ku gice cyo kuzongeramo imbaraga, uyu mutoza yavuze ko ari mu bwugarizi kw’ikipe.

Ati “Ni mu gice cy’ubwugarizi kuko urebye inyuma ubura abakinnyi bangahe, ukabura ibisubizo. Ugatangira gushakira mu bakina hagati cyangwa ku mpande. Kandi imikino iregeranye ku buryo bigoye kwigisha abakinnyi ibyo wifuza ko mukina.”

Uyu mutoza yavuze ko nta muyobozi igikombe cyangwa imyanya myiza, ahubwo yatumwe kurekera ikipe mu cyiciro cya Mbere.

Ati “Icya Mbere bansabye kugumisha ikipe mu cyiciro cya Mbere. Naje ikipe itari heza kandi biradusaba imbaraga nyinshi.”

Bugesera FC y’uyu mwaka ntiyahiriwe no kubona umusaruro mwiza, ndetse biri no mu byatumye ikora impinduka mu batoza.

- Advertisement -
Bugesera FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda
Ati dukeneye abandi ba myugariro

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW