Ibya Mussa Esenu na Rayon Sports byarangiye gute?

Mu gihe iminsi ibura ari mike ngo amasezerano ye abe arangiye, Mussa Esenu uzwi nka Simba, hakomeje kwibazwa ahazaza he mu kipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka ibindi bisubizo mu busatirizi bwa yo.

Muri Mutarama 2022 ni bwo uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe n’igice. Bisobanuye ko ari gusoza amasezerano ye muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Amakuru avuga ko Mussa Esenu mu Ukwakira, ubwo hari hashize iminsi mike shampiyona ya 2023-24 itangiye, uyu rutahizamu yabajije Rayon Sports ahazaza he ndetse niba batatangira kuganira ku kumwongerera amasezerano.

Abayobozi bamusubije ko yaba yihanganye akabanza agasoza amasezerano ye agomba kurangira muri Mutarama 2024, hanyuma hazaba haganirwa ku bindi bishobora kuba kumwongerera andi cyangwa ku gutandukana.

Amakuru yandi akaba avuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kubona ko rutahizamu ukomoka muri Guinéa Conakry, Alsény Camara Agogo yari yazanye, urwego rwe ruri hasi, yifuje gutangira ibiganiro byo kuba yagumana Mussa Esenu.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona, uyu Munya-Uganda yahise ajya mu biruhuko iwa bo, bikaba bivugwa ko ibiganiro byo kumwongerera amasezerano bikomeje nk’uko binaherutse kwemezwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo ubwo yari mu kiganiro ‘Program Umufana’ cya Flash FM.

Nyuma y’uko Alsény Camara ukomoka wari waguzwe yagize imvune ndetse na rutahizamu mushya ukomoka muri Sénégal, Alon Paul Gomis na we akaba atizewe neza, iyi kipe yahise irekera amaso kwa Musa Esenu, ushobora kongerwa amasezerano y’amezi 6 azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Mussa Esenu ashobora kugumana na Rayon Sports mu yandi mezi atandatu ari imbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW