Ibyaranze Mamba Beach Volleyball Tournament (AMAFOTO)

Bimwe mu byaranze irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ritegurwa na Mamba Club, harimo abigeze gukina uwo mukino bongeye kugaragara mu kibuga bakina.

Tariki 16-17 Ukuboza 2023, ku Kimuhurura ahazwi nka Mamba Club n’ubundi habarizwa iri tsinda rya ‘Mamba Club’, habereye irushanwa rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, Beach Volleyball.

Iri rushanwa ryahujwe no kwizihiza imyaka 15 itsinda ry’abakinnye umukino wa Volleyball ‘Mamba Club’, rimaze rishinzwe ndetse riri kumwe.

Habanje gukina abatarabigize umwuga (Veterans), ubwo irushanwa ryari rigeze muri 1/2, hazamo ababigize umwuga bakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu bagore n’abagabo.

Mu cyiciro cy’Abagabo, ikipe ya Habanzintwari Fils na Mbonigaba Vincent, yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Nzirimo Mandera na Niyikiza Elvis.

Mu cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Ayinembabazi Catherine na Amito Sharon, yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Uwimbabazi Léa na Kayitesi Clémentine.

Mu batarabigize n’abakanyujijeho, ikipe ya Bayiringire na Shema, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda amaseti 2-0 iya Nzeyimana na Gahire.

Amakipe yose yegukanye imyanya ya mbere, yahawe ibikombe ndetse anambikwa imidari.

Umunyamabanga Mukuru wa Mamba Club, Nizeyimana Dieudonné, ahamya ko irushanwa ryagenze neza kurusha uko batekerezaga.

- Advertisement -

Ati “Ni irushanwa ryagenze neza ku buryo burenze n’uko twabitekerezaga. Turishimye cyane. Ni irushanwa ryahuje abantu b’ingeri zitandukanye z’abakinnye Volleyball ndetse n’abakunzi b’uyu mukino.”

Yakomeje avuga ko bagize imbogamizi zo kuba amakipe meza kurusha ayari ahari, byahuriranye n’uko ari mu mwiherero ariko ko n’ababashije kuza bagaragaje urwego rwiza.

Nizeyimana yanavuze ko iri rushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament, rizagurwa kugira ngo rihuze amakipe menshi kurusha ayitabiiye uyu mwaka.

Bimwe mu byaranze iri rushanwa, harimo abakinnye uyu mukino bongeye kugaragara bakina mu cyiciro cy’abigeze gukina uyu mukino.

Aha harimo Ndayicyengurukiye Jean Luc wakinnye Volleyball ndetse akayitoza, Lt.Col Rugambwa Patrice wawukinnye ndetse akaba yarigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Kansime wigeze gukina mu myaka yo ha mbere, Kwizera Pierre Marchal wakiniye ikipe y’Igihugu ndetse akaba ari n’umutoza n’abandi.

Hari kandi abakunzi ba Volleyball, bari baje kwihera ijisho iri rushanwa ryaryoheye benshi barirebye.

Imikino yo yari ku rwego rushimishije
Abakinnye Mamba Beach Volleyball Tournament, berekanye ko bagifite imbaraga
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Abakina muri shampiyona y’u Rwanda, bagaragaye muri Mamba Beach Volleyball Tournament
Mu bakobwa hagaragaye abakobwa bazi gukina Volleyball yo ku mucanga and
Ryari irushanwa ryiza
Ikipe ya Shema na Bayiringire yegukanye irushanwa mu batarabigize umwuga
Nzeyimana na Gahire ntibahiriwe mu cyiciro cy’abigeze gukina umukino wa Volleyball
Ikipe zageze ku mukino wa nyuma mu bagabo, zafatanye agafoto
Amakipe yahize andi, yabihembewe
Abitwaye neza bahembwe
Abasifuzi bari babukereye
Irushanwa ryarebwe n’ingeri zitandukanye
Abari bahari baryohewe
Abera batuye i Kigali, barebye ‘Mamba Beach Volleyball Tournament’
Abayobozi batandukanye baryohewe n’umukino wa Volleyball
Abayobozi bamwenyuraga
Abatoza ndetse n’abayobozi batandukanye, bari baje kwihera ijisho
Abanyamakuru bakunda uyu mukino, bari babukereye
Ndayicyengurukiye Jean Luc yongeye kwerekana ko yakinnye Volleyball
Abigeze gukina uyu mukino, bongeye kuwugaragariza urukundo
Lt.Col Rugambwa Patrice yagaragaje ko yakinnye Volleyball

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW