Ibyaranze umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’Abagore

Bimwe mu byagaragaye ku munsi wa Cyenda wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’Abagore mu mupira w’amaguru, harimo ikipe yivanye mu kibuga nyuma yo gusanga ishobora kuza kunyagirwa ibitego byinshi.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 2-3 Ukuboza 2023, ni bwo hakomeje shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’Abagore bakina umupira w’amaguru.

Amakipe asigaye ahanzwe amaso muri iyi shampiyona, ni AS Kigali Women Football Club iyoboye ruhago y’Abagore mu Rwanda na Rayon Sports Women Football Club yaje guhangana na yo.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatsinze Fatim WFC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Mu Nzove ho, Rayon Sports WFC ikimara gutsinda ibitego 8-0 Freedom WFC yo mu Gakenke, umukino ntiwarangiye kuko iyi kipe yo mu Gakenke yavuze ko yavunikishije abanyezamu ba yo bombi.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65, abakobwa ba Freedom bahise banga gukomeza gukina kuko bavugaga ko batakomeza gukina kandi batuzuye nyamara bari umunani kandi itegeko rivuga ko ikipe itakomeza gukina ari uko ifite abakinnyi batuzuye byibura barindwi.

Uwo mukino wahise urangirira ku munota wa 65, hategerejwe icyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rizemeza kuri uyu mukino.

Indi mikino yabaye, harimo: Bugesera WFC yatsinzwe na APAER WFC ibitego 5-0, Muhazi United WFC yatsinze Rambura WFC ibitego 3-0, Indahangarwa WFC yanganyije na Kamonyi WFC ibitego 2-2 na Inyemera WFC yatsinze ES Mutunda ibitego 4-0.

AS Kigali WFC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 25 n’ibitego 32 izigamye, igarukirwa na Rayon Sports WFC ifite amanota 25 n’ibitego 26 izigamye.

- Advertisement -

Ikipe eshatu za nyuma, harimo Freedom WFC iri ku mwanya wa nyuma wa 12 n’inota rimwe, ES Mutunda iri ku mwanya wa 11 n’amanota abiri na Rambura WFC iri ku mwanya wa 10 n’amanota ane.

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bari biteguye gutsinda ibitego byinshi ariko byanze
Umukino wa Rayon Sports WFC na Freedom WFC wahagaze ugeze ku munota wa 65
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bibazaga ibibaye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW