Imanizabayo Emelyne na Mutabazi Emmanuel begukanye Cross Country 2023

Umukinnyi wa Police Athletic Club, Mutabazi Emmanuel wa na Imanizabayo Emelyne ukinira ikipe ya Sina Gerard Athletic Club, begukanye Irushanwa ryo gusiganwa ku Maguru “National Cross Country Championship 2023” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Ukuboza 2023.

Iri rushanwa risoza umwaka wa Shampiyona y’Igihugu ryabereye muri IPRC Kigali, rikinwa mu byiciro bitandukanye birimo gukina nk’ikipe, nk’umukinnyi ku giti cye ndetse no mu bakuru n’abato.

Ryitabiriwe n’amakipe 14 ari yo APR AC, Police, Rwamagana, Sina Gerard, UR Huye, Nyaruguru, Rutsiro, Kavumu Athletics, Kamonyi Athletics, Sina Gerard Athletics, Vision Jeunesse Nouvelle Athletics, Nyamasheke Athletics, Huye Athletics na Muhanga Athletics.

Mu cyiciro cy’abakuru, basiganwe ku ntera y’ibilometero 10.2 mu byiciro byombi.

Mu bagabo, Mutabazi Emmanuel wa Police AC yahize abandi yegukana umwanya wa mbere akoresheje iminota 30, amasegonda 28 n’ibice 31. Yakurikiwe na Hitimana Noël wa APR AC wakoresheje iminota 30’53”66”’ ndetse na Nsabimana Jean Claude wakoresheje iminota 31’04”51”’.

Mu bagore, Imanizabayo Emelyne wa Sina Gerard yabaye uwa mbere akoresheje iminota 34, amasegonda 57 n’ibice 38. Yakurikiwe na Uwizeyimana Jeanne Gentille wa Police AC wakoresheje 35’03”51”’ na Musabyeyezu Adeline wa APR AC wakoresheje 35’19’16”’.

Sina Gerard Athletic Club yihariye ibihembo mu byiciro by’abato birimo abatarengeje imyaka 17 na 20, basiganywe ku ntera y’ibilometero bitandatu.

Mu bahungu, Niyigena Ephrem wa Sina Gerard, Iratuzi Protais wa Nyaruguru AC na Ishimwe Emmanuel Kavumu AC bahize abandi.

Mu bakobwa, Niyomugena Sandrine, Ishimwe Solange na Niringiyimana Valentine ni bo begukanye imyanya ya mbere bose bakinira Sina Gerard AC.

- Advertisement -

Mu batarengeje imyaka 20, abahungu basiganywe ku ntera y’ibilometero umunani mu gihe abakobwa ari bitandatu.

Mu bahungu, ibihembo byose byatashye muri Sina Gerard AC kuko Icyizere Samuel, Manishimwe Jean Baptiste na Ntivuguruzwa Ismael begukanye imyanya itatu ya mbere.

Mu bakobwa naho ni uko kuko Uwitonze Claire, Niringiyimana Valentine na Tuyambaze Tabitha begukanye imyanya ya mbere.

Nyuma y’isiganwa, Mutabazi Emmanuel wahize abandi mu bagabo yavuze ko yarushije bagenzi be imyitozo.

Ati “Inzira yari igoye nk’uko irushanwa ribivuga ariko imyitozo nakoze n’Imana bimfashije kwegukana umwanya wa mbere. Nari mfite impungenge z’abakinnyi ba APR ariko naje kubasiga. Ibanga ry’uyu munsi ryari imyitozo myinshi kuko nabasize metero zirenga 300.”

Imanizabayo Emelyne we yavuze ko yishimye cyane ndetse yiteguye imikino mpuzamahanga.

Ati “Ndishimye cyane. Ni irushanwa rya kabiri nitabiriye ariko uyu munsi ryari riteguye pe, ryari rigoye cyane. Ngiye gukomeza imyitozo kugira ngo nzitware neza mu marushanwa mpuzamahanga.”

Muri rusange, iri rushanwa ryakoreshejwe nk’amajonjora yo gushaka abakinnyi beza bazakomeza gutegurirwa kuzahagararira igihugu muri Shampiyona y’Isi ‘World Cross Country Championships’.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Niyintunze Jean Paul, yavuze ko iri rushanwa ryakozwe nko gutoranya abakinnyi bazakomeza gutyarizwa amarushanwa.

Ati “Hasigaye amezi atatu, bityo rero uyu munsi byari bimeze nko gutoranya abakinnyi, tuzabahuze n’abandi bari hanze, tubategurire irushanwa mu rwego rwo gukomeza kubakarishya neza.”

U Rwanda ruzahagarirwa n’abakinnyi batatu mu bahungu n’abakobwa muri Shampiyona y’Isi ‘World Cross Country Championships” izabera i Belgrade muri Serbia tariki 30 Werurwe 2024.

Abayobozi ba RAF bakurikiranye iri rushanwa
Ibyishimo byari byinshi ku kipe ya Sina Gérard AC

 

Imanizabayo Emelyne yahize abandi mu cyiciro cy’Abagore
Mutabazi Emmanuel wa Police AC yegukanye umwanya wa Mbere mu bahungu
Ni irushanwa ryabereye muri IPRC-Kigali
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, yari mu batanze ibihembo
Ikipe ya Sina Gérard Athletic Club yitwaye neza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW