Imikino y’Abakozi: Abakozi ba Leta y’u Rwanda bahaye umukoro ab’i Burundi

Mu mikino itatu mpuzamahanga ya gicuti y’Ibigo by’Abakozi ba Leta y’u Rwanda n’aba Leta y’u Burundi, Abanyarwanda bayitsinze yose, baha umukoro Abarundi banyuzwe n’uko bakiriwe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, habaye imikino itatu mpuzamahanga y’abakozi bari baturutse mu gihugu cy’ Burundi, bakinnye n’abandi bo mu Bigo bya Leta mu Gihugu cy’u Rwanda.

Mu mukino wa Volleyball wabimburiye indi, ikipe y’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Immigration VC, yatsinze amaseti 3-0 Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze ku Rugamba mu gihugu cy’u Burundi.

Hakurikiyeho umukino wa Basketball, wabereye muri IPRC-Kigali. Ni umukino warangiye ikipe Banki ya Kigali itsinze amanota 76-61 iya Minisiteri y’Uburezi mu gihugu cy’u Burundi.

Umukino w’umupira w’amaguru na wo, warangiye ikipe ya Ubumwe Grande Hotel itsinze ibitego 4-0 iya Banki Nkuru y’Igihugu i Burundi.

Nyuma y’iyi mikino yari yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST] ndetse n’irishinzwe imikino y’abakozi i Burundi, umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry uzwi nka Tigos, yavuze ko ari ibyishimo kubona abaturanyi b’Abarundi baza mu Rwanda baje kwishimana n’abakozi b’ibigo byo mu Rwanda ariko kandi ko bababitsemo ideni rizishyurwa umwaka utaha.

Ati “Umunsi wagenze neza. Ikindi gishimishije ni uko iyi mikino yacu yitabiriwe n’abafana benshi. Byadushije rero. Ni igikorwa twishimiye. Twavuze ko kizajya kiba buri mwaka ariko noneho kikagira intego itari gusa imikino ya gicuti. Abarundi ni bo bafashe iya mbere badusaba iyi mikino ya gicuti, turabemerera ariko ni nk’ideni badushyizemo. Turateganya ko umwaka utaha mu kwa Karindwi cyangwa ukwa Munani, amakipe azaba yarabaye aya mbere mu irushanwa ry’Umurimo, azajya gukina i Burundi.”

Yakomeje agira ati “Twebwe turifuza ko byibura byazaba iminsi ibiri cyangwa itatu, aho kugira ngo bibe umunsi umwe.”

Agaruka ku gisobanuro cy’uru rugendo rw’Abarundi mu Rwanda, Mpamo Thierry yavuze ko bisobanuye kinini ku Bihugu byombi cyane cyane ku Bubanyinamahanga.

- Advertisement -

Ati “Ububanyinamahanga, kubana n’Abarundi bisobanuye byinshi. Tuvuga ururimi rumwe, duhuriye ku mateka n’ibindi. Icya Kabiri, birafasha amakipe yacu ari kwitegura imikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville.”

Abakozi baturutse i Burundi, bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda, ndetse ikirenze kuri ibyo, banyuzwe no kuba barahawe umwanya uhagije wo gusabana n’abakozi bagenzi ba bo bahuriye muri iyo mikino ya gicuti yabahuje.

Amakipe yatsinze yose, yahawe ibikombe by’ishimwe, ndetse ahabwa umukoro wo gukomeza kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu Gihugu.

Shampiyona y’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ubu igeze mu mikino ya ½. Ibigo bitandukanye byakinnye imikino ibanza. Imikino yo kwishyura izakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha.

Umukino wa Basket na wo wabereye muri IPRC
Abayobozi batandukanye barebye umukino wa Basketball
Ubumwe Grand Hotel mu byishimo
Mbere yo gutangira umukino wa ruhago, hafashwe ifoto bahuriyemo
Umukino wa Volley warebwe n’abarimo abayobozi ba Immigration
Urubyiruko rwaje kureba iyi mikino
Umukino wabereye muri KIST
Ibiro byavuzaga ubuhuha muri Volleyball
Habanje umukino wa Volleyball
Ubumwe Grand Hotel FC yatsinze BRB ibitego 4-0
Ubumwe Grande Hotel FC yari mu byishimo
Abayobozi barebye imikino yose
U Burundi bwahawe impano
Umutoza wa BRB, yari yabuze ibisubizo
BK BBC yahembwe igikombe
Harimo ubuvandimwe kurusha ibindi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW