Immaculée na Alodie batangiye akazi mu kipe nshya (AMAFOTO)

Myugariro, Uwimbabazi Immaculée na Kayitesi Alodie ukina hagati mu kibuga, bakiniraga AS Kigali Women Football Club, batangiye akazi muri Rayon Sports Women Football Club.

Mu minsi ishize ni bwo twatangaje inkuru yavugaga ko AS Kigali WFC, yatakaje abakinnyi ngenderwaho, nyuma yo kugurwa na Rayon Sports WFC bazaba bahanganiye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Aba bakinnyi, Kayitesi Alodie ukina hagati mu kibuga na Uwimbabazi Immaculée ukina mu bwugarizi, bari mu beza b’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports WFC, batangiye akazi ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023.

Aba bombi, bagaragaye mu myitozo ku kibuga cyo mu Nzove, ndetse bagaragarizwa urukundo na bagenzi ba bo bahoze bakinana muri AS Kigali.

Bakoze imyitozo mu kavura
Mu mwambaro w’ubururu n’umweru
Uwimbabazi yatangiye ubuzima bushya
Immaculée mu kazi mu Nzove
Kayitesi mu kazi k’ikipe ye nshya
Fekenya mu mwambaro mushya
Alodie yatangiye akazi mu kipe ye nshya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW