Natwe turifuza ikipe zitsinda – Meya w’Umujyi wa Kigali

Nyuma y’igihe gito atowe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yatanze umucyo ku nkunga iterwa amakipe arimo iya AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United, avuga ko bayifuzamo intsinzi kandi biteguye kuyazamurira ubushobozi.

Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko amakipe arimo Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United, buri imwe yagenewe kujya ihabwa miliyoni 150 Frw ku mwaka. AS Kigali y’abagore yo, yagenewe miliyoni 90 Frw.

Aya yari avuye kuri miliyoni 250 Frw buri kipe muri izi yahabwaga ku mwaka. Bisobanuye ko ubwo buri kipe, yakuweho miliyoni 100 Frw. Kugabanya aya mafaranga yagenerwaga aya makipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, byagize ingaruka mbi kuri AS Kigali na Kiyovu Sports zatakaje abakinnyi beza zari zifite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, Meya mushya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko izi kipe biteguye kuzizamurira ubushobozi ariko na zo zigaha ibyishimo Abanya-Kigali.

Ati “Ni byo koko hari ibikwiye kunozwa. Ariko iyo ikipe ikina mu cyiciro runaka, ntabwo wareba gusa ubushobozi bushyirwamo. Hagomba kurebwa n’umusaruro uvamo. Turi mu biganiro rero na AS Kigali n’andi makipe dufatanya kugira ngo ubushobozi uko bwiyongera abe ari ko n’musaruro uvamo ugenda uzamuka. Natwe turifuza kugira kipe zitsinda.”

Yongeyeho ati “Umujyi wa Kigali witeguye gutanga ubushobozi ariko amakipe utera inkunga na yo agatanga umusaruro kuko abanya-Kigali bashaka intsinzi.”

Uretse amakipe y’umupira w’amaguru, uyu Muyobozi yakomeje avuga ko banatera inkunga ikipe ya Kigali Volleyball Club [KVC] na Espoir Basketball ikina umukino wa Basketball. Ibi byose avuga ko biri mu buryo bwo gukora ubukangurambaga burimo kujyana abana ku ishuri n’ibindi.

Bivugwa ko AS Kigali yahawe miliyoni 300 Frw ubwo yari igiye gukina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup. Aya mafaranga yahawe iyi kipe ntabwo yari ku yo isanzwe igenerwa n’uru rwego.

Amakipe akina imikino y’amaboko, ari yo Kigali Volleyball Club [KVC] na Espoir Basketball Club, buri imwe yagenewe kujya ihabwa miliyoni 35 Frw ku mwaka. Iyi ngengo y’Imari izatangwa kuri aya makipe yose, ingana na miliyoni 610 Frw.

- Advertisement -

Ubushize ubwo AS Kigali yajyaga mu marushanwa Nyafurika, yahawe miliyoni zigera kuri 500 Frw mu rwego rwo kuyifasha kubasha kuyitabira neza nta kibazo cy’amikoro igize.

Meya w’Umujyi wa Kigali yaciye amarenga ko inkunga ihabwa izirimo AS Kigali n’izindi, ishobora kuzamurwa
AS Kigali na Kiyovu Sports zasabwe guha Abanya-Kigali ibyishimo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW