Police yatsinze Marines ihita isubirana umwanya wa Kabiri

Ikipe ya Police Football Club, yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, biyihesha gusubira ku mwanya wa Kabiri by’agateganyo.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, guhera Saa Cyenda n’iminota itatu z’amanywa.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yaje yifuza aya manota kuko yari yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatanu.

Ku munota wa 14, Police FC yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira yari ahawe Nshuti Savio Dominique.

Iyi kipe itozwa na Mashami Vincent, yahise igira ibibazo ivunikisha Ndizeye Samuel wahise asimburwa na Rurangwa Mossi.

Marines FC yagaragazaga ubushake bwo kwishyura igitego, byayikundiye ku munota wa 32 ubwo Nkundimana Fabio yayitsindiraga igitego cyo kwishyura ku mupira yateye ari hagati ya ba myugariro ba Police FC.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ariko buri yose ifite inyota y’intsinzi.

Igice cya Kabiri kigitangira, amakipe yombi yakoze impinduka. Police FC yakuyemo Nshuti Savio Dominique wasimbuwe na Djibrine Akuki, mu gihe Marines FC yakuyemo Gitego Arthur wasimbuwe na Seleman Lomame Jean.

Nyuma y’izi mpinduka ku mpande zombi, Police FC ni yo yabyungukiyemo kuko ku munota wa 54 Hakizimana Muhadjiri yari atsinze igitego cya Kabiri ku mupira uteretse yateye awerekeza mu izamu maze Tuyizere Jean Luc ntiyamenya uko bigenze.

- Advertisement -

Mashami yahise akora izindi mpinduka akuramo Mugenzi Bienvenu, wasimbuwe na Niyonsaba Eric wasabwaga kongera agasukari mu busatirizi.

Marines FC byongeye kuyibera bibi ku munota wa 70, ubwo yavunikishaga Mbonyumwami Thaiba wababaye ku jisho ndetse ahita ajyanwa kwa muganga.

Police FC yakomeje gucunga ibitego bya yo, ari na ko ikora impinduka ikuramo Hakizimana Muhadjiri na Mugisha Didier, basimbuwe na Ismaila Moro na Rutonesha Hesbon basabwaga gucunga ibyagezweho.

Iminota 90 yarangiye ikipe y’Abashinzwe Umutekano yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, biyihesha gufata umwanya wa Kabiri n’amanota 25 inganya na APR FC ya mbere.

Mugisha Didier yongeye kubura igitego
Nshuti Savio Dominique yasimbuwe igice cya Mbere kikirangira
Hakizimana Muhadjiri yahesheje Police FC amanota atatu y’umunsi wa 12
Abakinnyi ba Police FC babanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW