Rayon Sports yamuritse amoko arindwi ya ‘Gikundiro Bread’

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangije ku mugaragaro umugati wiswe ‘Gikundiro Bread’ ufite amoko arindwi.

Ni umuhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’ikipe ya Rayon Sports giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Uruganda rusanzwe rukora imigati rwitwa ‘The Women Bakery’, ni rwo rwahawe isoko ryo gukora uyu mugati wa ‘Gikundiro Bread’. Amasezerano uru ruganda rwagiranye na Rayon Sports, azamara umwaka umwe.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida wa yo, Ltd Capt Uwayezu Jean Fidèle n’Umunyamabanga Mukuru wa yo, Namenye Patrick ndetse n’abari bahagarariye The Women Bakery.

Ubwoko burindwi bwa Gikundiro Bread, burimo: Gikundiro White Salt Bread, Gikundiro Brown Salt Bread, Gikundiro Pain Vein Bread, Gikundiro Family Brown Bread, Gikundiro Milk Bread, Gikundiro Pen Sandwich Bread na Gikundiro Baguette Bread.

Iyi migati izaba yageze ku isoko guhera ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023. Hazaba harimo igura igihumbi 1 Frw n’igura ibihumbi 2 Frw n’andi arimo 1400 Frw.

Impande zombi zamwenyuraga
Ubwo abayobozi bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye
Abayobozi b’impande zombi bashyize umukono ku masezerano
Ibiciro bya ‘Gikundiro Bread’

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW