Rayon Sports yavuze ku ideni ifitiye Masudi Djuma

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports budahakana ko bufitiye ideni umutoza Masudi Djuma, bwavuze ko mu gihe cya vuba buzaba bwamaze kumwishyura amafaranga bumusigayemo.

Muri Kamena 2021, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwamaze gutandukana na Irambona Masudi Djuma wari umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse wari wayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mutoza yahise yegera Umunyamategeko we, maze ikirego gisaba kurenganurwa kigezwa mu nzego bireba zirimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Iyi kipe yamaze kumenyeshwa ko nta mukinnyi yemerewe kwandikisha itarishyuera ideni rya miliyoni zisaga 58 Frw ibereyemo uyu mutoza w’Umurundi, yavuze ko imusigayemo igice cya nyuma nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa yo, Namenye Patrick yabibwiye UMUSEKE.

Ati “Hasigaye icyiciro kimwe kandi tuzakimwishyura vuba.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko amafaranga iyi kipe isigayemo uyu mutoza, atagera no kuri miliyoni 20 Frw kuko igice kinini ni cyo amaze guhabwa.

Masudi yakiniye Rayon Sports ndetse ayihesha ibikombe bitandukanye bya shampiyona ari umukinnyi ndetse anayihesha shampiyona n’icy’Amahoro ubwo yari ayibereye umutoza mukuru.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, iherutse gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Guinéa Conakry, Arsény Camara Agogo ariko ntarandikishwa ngo atangire gukinira iyi kipe.

Rayon Sports yatandukanye na Masudi Djuma mu 2021

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -