RSF irishimira Iterambere ry’Umukino wo Koga mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, RSF, ririshimira ibimaze kugerwaho muri uyu mukino ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, birimo ubwiyongere bw’abakinnyi bitabira amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Abanyamuryango uko ari 10 b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, RSF, bakoranye Inama y’Inteko Rusange na Komite Nyobozi, isoza uyu mwaka.

Muri bimwe byagarutsweho muri iyi Nteko Rusange, harimo kongerera ubushobozi amakipe, kongera amarushanwa, kongera ubumenyi, cyane cyane ku batoza kuko ari bo bamarana umwanya munini n’akinnyi baba bari gutegurwa ku rwego mpuzamahanga.

Muri rusange hagarutswe ku bikorwa byakozwe muri uyu mwaka, cyane ko indi Nteko Rusange yaherukaga muri Nzeri 2022. Komite Nyobozi ya RSF, yagaragaje ko hakozwe ibikorwa birimo Iterambere ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, birimo kuzamurira ubumenyi abatoza n’abasifuzi biciye mu mahugurwa, kongera amarushanwa atandukanye arimo ayakiniwe mu Biyaga bigari no muri Pisine.

Agaruka ku byo kwishimira muri iri shyirahamwe abereye umuyobozi, Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze ko umukino wo Koga mu Rwanda ufite byinshi byo kwishimira kuva Komite Nyobozi ayoboye yatorerwa manda y’imyaka ine iri kugana ku musozo.

Ati “Umukino hari wavuye, hari aho ugeze ho kwishimira namwe murabibona. Narimfite intego yo kuzamura ubumenyi bw’abatoza n’abasifuzi. Iyo ibyo ubifite n’ibindi biziraho. Ikindi cyo kwishimira, ni uko abakinnyi bagarutse. Mbere habaga hari abakinnyi batarenze 30 bari mu irushanwa ry’Igihugu ariko ubu haraza abarenga 150 bose baje guhatana. Ibyo bintu bibiri ni ibyo kwishimira.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bindi byo kwishimira, ari za Komisiyo zitandukanye zahaye uburenganzira abakinnyi, zirimo Komisiyo y’abakinnyi, iyo kurwanya imiti yo kongera imbaraga, ishimwe gutegura amarushanwa n’izindi.

Girimbabazi yakomeje avuga ko n’ubwo hishimirwa ibi byose, ariko hakiri imbogamizi zo kuba nta bushobozi buhagije amakipe afite, ndetse biri mu bimuraje inshinga mu gihe yazaba yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe.

Mu byakomye mu nkokora iyi Komite Nyobozi, harimo icyorezo cya COVID-19, cyatumye imishinga imwe bari bafite idindira ariko bitabaciye intege kuko no mu minsi ishize u Rwanda rwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’Akarere ka Gatatu kandi bishimira uko ryagenze.

- Advertisement -

Abanyamuryango na bo, bagaragaje ko hari igihe imikoranire itabaye myiza kandi abakinnyi bakaba ari bo babihomberamo, basaba Komite Nyobozi ya RSF, kujya babaha umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo ndetse ntihakabeho urwikekwe hagati ya bo.

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, ndetse abasaba gukomeza umurava bafite mu gukomeza guteza imbere uyu mukino.

Mu Nteko Rusange y’uyu munsi kandi, hemerejwemo ko tariki ya 20 Mutarama 2024, hazaba Inteko Rusange Idasanzwe izatora Komite Nyobozi nshya izayobora imyaka izageza mu 2028, cyane ko iriho izasoza manda tariki ya 26 Mutarama umwaka utaha.

Abanyamurya ba RSF, bafite byinshi byo kwishimira
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Ngarambe Rwego, yashimye intambwe ya RSF
Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela, ni we watangije Inama
Abanyamuryango bisanzuye batanga ibitekerezo
Umuyobozi wa Rwamagana, yasabye ko habaho kuzuzanya
Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye
Umubitsi wa RSF, Mushimiyimana Chantal, yatanze ishusho y’uko umutungo wakoreshejwe mu 2022-2023

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW