Shampiyona ya Basketball izatangira muri Gashyantare 2024

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, ryemeje ko umwaka w’imikino wa 2024-2025, izatangira mu ntangiriro za 2024.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, habaye Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, Ferwaba.

Mu byaganiriwe muri iyi Nteko Rusange, harimo igihe shampiyona ya Basketball ya 2024 izatangirira.

Hemejwe ko iyi shampiyona izatangira tariki ya 9 Gashyantare 2024. Uyu mwaka w’imikino kandi, uzaba ufite andi marushanwa abiri mashya arimo Super Coupe na Rwanda Cup.

Shampiyona izatangira muri Gashyantare 2024

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW