Shampiyona y’Abakozi iri kugana ku musozo

Imikino ya shampiyona y’Abakozi, iri mu mpera za yo ndetse ikipe zizakina imikino ya nyuma, zamaze kumenyekana.

Tariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo hatangiye umwaka w’imikino mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST]. Kuva ubwo, hatangiye gukinwa imikino ya shampiyona biciye mu matsinda yakozwe hakurikijwe ibyiciro buri bigo by’abakozi birimo.

Nyuma yo kubanza gukina imikino yo mu matsinda, amakipe yavuyemo ajya muri bindi byiciro, kuri ubu hamaze kumenyekana amakipe azahurira ku mikino ya nyuma mu byiciro bitandukanye bikurikizwa hashyirwaho amatsinda.

Mu cyiciro cy’Ibigo by’Abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B], bazakina imikino ya nyuma ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023.

Uko bazakina muri iki cyiciro.

Umupira w’amaguru: RMB izakina na RMS, Saa cyenda z’amanywa ku kibuga cyo muri IPRC-Kigali.

Basketball: IPRC-Kigali izakina na RTDA, Saa cyenda z’amanywa ku kibuga cyo muri Stecol.

Volleyball: Minisiteri ya Siporo izakina na Minecofin, Saa cyenda z’amanywa ku kibuga cyo muri Ecole des Anges.

Mu cyiciro cy’Ibigo by’Abakozi 100 kuzamura [Catégorie A], bazakina ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023.

- Advertisement -

Gahunda y’imikino muri iki cyiciro.

Umupira w’amaguru: Immigration izakina na Rwandair, Saa tanu z’amanywa ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium.

Basketball: Immigration izakina na Rwandair, Saa yine z’amanywa ku kibuga cya Club Rafiki.

Volleyball: Immigration izakina na WASAC, Saa yine z’amanywa ku kibuga cya Ecole des Anges.

Nk’uko bigaragara muri gahunda yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda. ARPST, ibihembo bizatangwa Saa saba n’igice z’amanywa. Amakipe azaba aya mbere, azerekeza muri Congo Brazzaville mu mikino Nyafurika izaba muri Werurwe umwaka utaha.

Na Basketball irakinwa
Mu mikino ikinwa habamo na Volleyball
Immigration FC yageze ku mukino wa nyuma

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW