Uganda: Umusifuzi yahagaritswe amezi atandatu

Akanama Gashinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Uganda, FUFA, kahagaritse umusifuzi Juma Osire mu gihe kingana n’amezi atandatu adasifura.

Mu minsi ishize, ni bwo muri shampiyona ya Uganda [StarTimes Uganda Premier League] hagaragaye amashusho y’umusifuzi wanze igitego cya Kitara FC yakinaga na Vipers SC kuri St.Mary’s Kitende Stadium ya Vipers SC.

Hari mu mukino wa shampiyona nimero 76, ubwo ku munota wa mbere w’inyongera nyuma y’ko iminota 90 y’umukino yari yarangiye.

Kitara FC yatsinze igitego muri iyo minota ya nyuma, maze Juma Osire wari umwungiriza wa mbere kuri uwo mukino, amanika igitambaro avuga ko habayeho kurarira ariko bihabanye n’ukuri.

Nyuma yo kureba amashusho y’uwo mukino ndetse abayobora Komisiyo y’abasifuzi muri Uganda bagasanga nta mukinnyi wa Kitara FC wari waraririye, uyu musifuzi yahawe igihano cyo kumara amezi atandatu adasifura mu cyiciro icyo ari cyo cyose muri iki gihugu.

Uyu arazira ko ibyo yakoze, binyuranyije n’amategeko ndetse n’indangagaciro z’abasifuzi babigize umwuga mu gihugu cya Uganda.

Mu Itangazo ryatanzwe na FUFA, bavuze ko bakomeje iperereza ngo hamenyekane abandi baba bihishe inyuma yo kwangwa kw’iki gitego.

Umusifuzi Juma Osire yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi atandatu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW