Umuyobozi wa APR FC yazamuwe mu ntera

Mu basirikare barenga 700 bazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, harimo Chairman w’ikipe ya APR FC, Col. Richard Karasira wari Lieutenant Colonel.

Ni Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ingabo ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, rivuga ko abasirikare 710 bamaze kuzamurwa mu ntera bitewe n’amapeti bari bafite.

Abagera kuri 83 barimo umuyobozi wa APR FC, bazamuwe bavanywe ku ipeti rya Lieutenant Colonel bahabwa irya Colonel.

Colonel Richard Karasira, yahawe ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo muri Kamena 2023, umwanya yasimbuyeho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Ikipe y’Ingabo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33 mu mikino 15 ibanza.

Chairman wa APR FC, yazamuwe mu ntera ava kuri Lt.Col agirwa Colonel

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW