Uwari Umunyamabanga wa Étoile de l’Est yayisezeye

Nyuma y’ibibazo byinshi bikomeje kuvugwa muri Étoile de l’Est FC yo mu Ntara y’i Burasirazuba, uwari Umunyamabanga Mukuru wa yo, Elia Byukusenge, yasezeye kuri uyu mwanya.

Kugeza ku munsi wa 14 wa shampiyona, ikipe ya Étoile de l’Est FC yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 10 ndetse biragaragaza ko nta gikozwe iyi kipe yasubira mu cyiciro cya Kabiri.

Muri ibyo bibazo birimo kubura amanota, abari abayobozi ba yo, bakomeje kwihunza inshingano begura ku myanya bari bafite. Uherutse kwegura, ni Gakwenzire Thadée wari Visi Perezida w’iyi kipe.

Undi weguye mu nshingano ze, ni Elia Byukusenge wari Umunyamabanga Mukuru wa Étoile de l’Est FC. Uyu yandikiye Perezida w’ikipe, Muhizi, avuga ko yamaze kurekura izi nshingano.

Ati “Muyobozi, mbandikiye mbamenyesha nsezeye ku mwanya w’inshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa Étoile de l’Est. nkaba mboneyeho kubamenyesha ko iki cyifuzo cyanjye gishyirwa mu bikorwa tukazakomeza gukorana mu bundi buryo.”

Elia yari amaze imyaka irenga itanu ari kuri uyu mwanya. Iyi kipe iherutse gutandukana na Nshimiyimana Maurice wari umutoza mukuru wa yo, ariko iyi kipe yahise imusimbuza umutoza ukomoka muri Nigeria.

Yari amaze imyaka irenga itanu ari Umunyamabanga Mukuru wa Étoile de l’Est
Ibaruwa ya Elia Byukusenge yanditse asezera

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW