Volleyball: APR WVC yegukanye igikombe cyo kurwanya ihohoterwa

Irushanwa rya Volleyball ryahuje amakipe abiri rigamije kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Siporo no guteza imbere Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Umugore n’Umugabo, ryegukanywe na APR Women Volleyball Club yatsinze Police Women Volleyball Club.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, wateguwe na Minisiteri ya Siporo ifatanyije na UN Women & Gender Monitoring Office ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB.

Uyu mukino warimo guhangana cyane, iseti ya mbere yegukanywe na APR WVC ku manota 24-26, waryoheye abaje kuwureba. Iya Kabiri na yo yegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku manota 30-28. Iya nyuma Police WVC yayikinnye idafite kinini iramira ndetse iyitakaza ku manota 13-25.

Ikipe ya APR WVC yahise yegukana igikombe itsinze amaseti 3-0. Nyuma y’uyu mukino, hahise hakurikiraho gushimira abagore babaye indashyikirwa muri Siporo muri uyu mwaka w’imikino.

Umuhango wo guhemba abagore bitwaye neza, wari witabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa n’abandi bayobozi bo muri UN Women & Gender Monitoring Office.

Abakinnyi Munezero Valentine ukinira APR WVC yerekanye ko umukobwa ashobora kwigira kandi akaba yanagera ku nzozi ze afatanyije siporo n’amashuri.

Uretse abakinnyi bashimiwe, harimo kandi Umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salima, abakinnyi barimo Ingabire Diane ukina amagare, Queen Kalimpinya usiganwa mu modoka, Umulisa Joselyne uharanira iterambere rya Tennis, Zura Mushambokazi ukina Taekwondo na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane.

Abandi ni Ishimwe Henriette ukina Cricket, Uwihoreye Tufaha ukina imikino yo kurwanisha inkota, Nyirahuku Philomène ushishikariza abakobwa gukina Basketball ku mashuri, Gashagaza Solange ukina Karate na Tetero Odile ukina Basketball. Hahembwe kandi na Rudasingwa Camille wazamuye abakobwa benshi bakina Volleyball.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yagiriye inama urubyiruko yo kwivugira, arwibutsa ko rushobora guhindura Isi binyuze muri siporo rurwanya akarengane kayibamo.

- Advertisement -

Ati “Hari ibyashyizweho kugira ngo bibatere ingabo mu bitugu, bibarinde ndetse munamenye ko nta n’umwe ukwiriye kugira ubwoba bwo kujya mu mukino runaka. Abo twahaye ibihembo ni nko kubasaba kugenda bakabwira abandi ko impinduka zishoboka.”

Yakomeje agira ati “Abasore n’inkumi mwese mwige kuvuga ‘oya’ kuko ufite inshingano zo kwiyubahisha ugahabwa icyo ufitiye uburenganzira aho ariho hose nta yandi mananiza. Niba uhuye n’ihohoterwa rikubuza kugera aho ushaka muri siporo, haguruka uvuge kuko turahari ku bwawe.”

Mu bundi butumwa bwatangiwe muri uyu muhango, harimo gushishikariza buri wese kugira uruhare mu Buringanire n’Ubwuzuzanye muri Siporo no kurwanya ihohoterwa rishobora gukorerwa abagore, kandi bishoboka biramutse bikoranywe ubushake.

Abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo, bashyikirijwe igitabo cyiswe ‘Guidelines for Adressing Gender-Based Violence in the Sports Sector.’, gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa UburinganireRaporo iherutse gukorwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) mu 2022, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbere ihame ry’uburinganire.

Ibyishimo bya APR WVC
APR WVC yegukanye igikombe mu irushanwa rigamije kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Siporo no guteza imbere Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Umugore n’Umugabo
Abayobozi bari muri uyu muhango
Abayobozi batandukanye bashimiwe
Abahize abandi bashimiwe
Urubyiruko rwari rwishimye
Urubyiruko rwahawe ijambo
Wari umukino wo ku rwego rwo hejuru
Vava yari mu byishimo
Munezero Valentine ukinira APR WVC, yashimiwe
Gashagaza Solange, ari mu bashimiwe
Ingabire Diane umukino umukino w’amagare, yashimiwe
Uwitwaye neza wese yabishimiwe
Minisitiri Munyangaju, yasabye abakobwa kudaceceka mu gihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose muri siporo bakora
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we watangije umukino
Inzego zitandukanye zibukije Urubyiruko ko rukwiye kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Siporo
Urubyiruko rwisanzuye karahava
Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth yari Umushyushyarugamba muri uyu muhango
Nyirahuku Philomène ukundisha abakobwa gukina Basketball mu mashuri, yahembwe
Mukobwankawe Liliane usanzwe akina mu Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, yashimiwe
Baryohewe na Volleyball
Abari muri BK Arena baryohewe
Abitwaye neza bose bahembwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW