Abakinnyi ba APR bahize abandi mu bihembo by’ukwezi

Mu guhemba abitwaye neza mu kwezi gushize k’umwaka ushize wa 2023, abakinnyi babiri ba APR FC, begukanye ibihembo, mu gihe umutoza wa Police FC yahize bagenzi be.

Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo ikompanyi ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe uzwi nka Betting, Gorillas Games, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ubuyobozi bwa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.

Ni amasezerano agamije kujya hahembwa abitwaye neza buri kwezi barimo umukinnyi watsinze igitego cyiza, umunyezamu wakuyemo igitego cyabazwe (Save), umutoza mwiza ndetse n’umukinnyi mwiza.

Abitwaye neza mu Ukuboza 2023, bose bahembwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024.

Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma ni we wabaye umukinnyi wahize abandi, Elie Kategaya bakinana ahemberwa igitego cyiza yatsinze ubwo yari akiri umukinnyi wa Mukura VS, umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Djihadi ahemberwa Save nziza yakoze, mu gihe Mashami Vincent utoza Police FC yahize abandi batoza.

Uwatsinze igitego cyiza yahembwe ibihumbi 300 Frw, umukinnyi mwiza w’ukwezi ahembwa miliyoni 1 Frw, umunyezamu wakoze save nziza ahembwa ibihumbi 300 Frw, mu gihe n’umutoza yahembwe ibihumbi 300 Frw.

Mu gutora, hifashishwa bamwe mu banyamakuru b’imikino baba baturutse mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda (AJSPOR), abatoza bamwe baba batoranyijwe ndetse hakabarwa n’amajwi aba yaturutse mu matora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Victor Mbaoma yahize abandi
Elie Kategaya yatsinze igitego cy’ukwezi
Nzeyurwanda Djihadi wa Kiyovu Sports yakoze save y’ukwezi
Mashami Vincent utoza Police FC, yabaye umutoza w’ukwezi kw’Ukuboza 2023

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW